00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe Shampiyona y’u Rwanda izasorezwa cyamenyekanye

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 21 Kamena 2021 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Ku wa 25 na 28 Kamena nibwo Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka izashyirwaho akadomo nyuma y’uko imikino yari iteganyijwe kuba ku wa 22 Kamena 2021 isubitswe.

Ibi bitangajwe nyuma yo gusohora itangazo ryamenyeshaga amakipe ko imikino ya shampiyona yigijwe inyuma by’agateganyo kubera ubwiyongera bw’icyorezo cya Covid-19.

Iyi mikino yari iteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 22 Kamena 2021 ariko ntiyakinwa.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Kamena nibwo Ferwafa yasohoye indi Ngengabihe ya shampiyona ivuguruye, igaragaza ko imikino isozwa shampiyona ya 2020-2021 izakinwa ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021.

Nk’uko bigaragara muri iyi ngengabihe ivuguruye, umukino w’ikirarane wa Rayon Sports FC na Rutsiro FC ugomba kuzakinwa ku wa Kabiri tariki ya 22 Kamena kuri Stade ya Bugesera. Etincelles FC izaba yabanje kwakira AS Muhanga Saa Sita z’amanywa.

Iyi ngengabihe ivuguruye igaragaza ko ibibuga ikipe zari zisanzwe zakiriraho, byahindutse. Ikipe zakiriraga kuri Stade Umuganda zizakirira ku bindi bibuga kubera Guma Mu Karere.

Uko imikino yose izakinwa n’ibibuga amakipe azakiniraho:

Tariki ya 25 Kamena 2021:

Marines FC na Bugesera FC zizakinira kuri Stade Ubworoherane Saa Cyenda n‘igice z’amanywa. APR FC na Rutsiro FC zihurire kuri Stade ya Huye Saa Cyenda n‘igice z’amanywa.

AS Kigali FC na Police FC zizakinira kuri Stade ya Muhanga Saa Cyenda n’igice z’amanywa. Rayon Sports FC na Bugesera FC zizakinira kuri Stade ya Bugesera Saa Cyenda n’igice z’amanywa.

Ku makipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri:

Tariki ya 25 Kamena 2021:

Gorilla FC na Mukura VS zikinira kuri Stade ya Bugesea Saa Sita z’amanywa. Kiyovu Sports izakira Etincelles FC Saa Sita z’amanywa. AS Muhanga izakira Gasogi United Saa Sita z’amanywa. Sunrise FC izakira Musanze FC kuri Stade ya Nyagatare.

Tariki ya 28 Kamena 2021:

Mukura VS izakira AS Muhanga Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya Huye. Gorilla FC izakira Sunrise FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Mumena. Gasogi United izakira Kiyovu Sports Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya Bugesera. Etincelles FC izakira Musanze FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya Muhanga.

Bisobanuye ko ku makipe ahataniye igikombe cya shampiyona, ku wa Gatanu ari bwo izacyegukana izamenyakana mu gihe mu ziri guhatanira no kutajya mu cyiciro cya kabiri, ku wa Mbere w’icyumweru gitaha aribwo hazamenyekana ebyiri za nyuma zizajya mu cyiciro cya kabiri.

Igikombe kizabona nyiracyo ku wa Gatanu
Rutsiro FC izakirira umukino wayo kuri Stade ya Bugesera aho kuba kuri Stade Umuganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .