00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe ni cyo kizabigena- Igisubizo cya Adil ku gukomeza gutoza APR FC (Video)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Ukwakira 2022 saa 09:10
Yasuwe :

Umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed yasubiye iwabo, atangaza ko icyemezo cyo gukomeza gutoza APR FC yamuhagaritse ukwezi kizagenwa n’igihe.

Tariki ya 14 Ukwakira 2022 ni bwo APR FC yahagaritse umutoza Adil Mohammed, imuhanisha ukwezi atari mu kazi.

Ibaruwa imuhagarika yayihawe ku wa 17 Ukwakira 2022. Uyu mutoza w’imyaka 44 yahagaritswe ashinjwa amakosa abiri arimo guhungabanya ikipe no guhindanya isura yayo.

Nyuma y’iminsi icyenda ahagaritswe, Adil yafashe icyemezo cyo gufata rutemikirere yisubirira iwabo muri Maroc.

Adil n’umugore we n’umwana wabo bahagurutse mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Ukwakira 2022.

Ni icyemezo yafashe nyuma yo kutishimira ibihano yafatiwe, avuga ko atazi icyo bishingiyeho.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE mbere yo guhaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, Adil yavuze ko yubaha iyi kipe bagiranye ibihe byiza mu myaka itatu ishize.

Yagize ati “Nubaha cyane umuryango wa APR FC. Ndi mu bihano, nubaha abayobozi kuri ibi bihano nubwo ntazi icyo byashingiyeho, ariko barampagaritse, bambujije gukora inshingano zanjye zo kugera ku myitozo no gutoza.’’

Adil Mohammed yageze muri APR FC mu ntangiriro za Kanama 2019. Kuva icyo gihe yayifashije gutwara shampiyona eshatu zikurikirana ndetse anagera ku gahigo ko kuzuza imikino 50 ataratsindwa.

Mu gihe cye, yishimira ko “abakinnyi benshi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu.’’

Uyu mutoza yavuze ko icyemezo yafatiwe usibye kuba atazi icyo cyashingiyeho, kinanyuranye n’amategeko agenga umunyamwuga nkawe.

Avuga ko ari icyemezo gishingiye ku itegeko rigenga umurimo mu Rwanda mu gihe we ari umutoza mpuzamahanga wa ruhago ugengwa n’amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Yakomeje ati “Ntabwo wahagarika umutoza. Kuri njye, sinzi icyashingiweho hafatwa iki cyemezo. Sinigezwe mpamagarwa mu kanama gashinzwe ikinyabupfura, sinigeze nihanangirizwa. Nta cyakozwe mbere. Nari mu kazi ka APR FC, mu muryango nubaha cyane.’’

“Itegeko rya FIFA riteganya ko umutoza yirukanwa cyangwa akagumana n’ikipe ariko ntahagarikwa.’’

Adil utemera ibihano yahawe yavuze ko ibyo gukomeza gusubira mu Rwanda gukomeza gutoza APR FC bizamenyekana mu gihe gikwiye.

Ati “Igihe ni cyo kizabigena, ndi gutunganya dosiye n’abavoka banjye, nyuma tuzareba icyo bizatanga. Nubaha icyemezo cy’abayobozi ariko si ihame ko ngomba kucyemera.’’

Mbere yo kuva mu Rwanda, Adil yasabye APR FC kumusubiza mu mirimo ariko nta cyakozwe.

Ati “Abanyamategeko banjye ni bo babifite mu biganza. Icyo bazambwira ni cyo nzakora. Igikurikiraho ni uko buri wese azabona ingaruka z’iki cyemezo.’’

Adil yerekanywe nk’umutoza mukuru wa APR FC tariki ya 2 Kanama 2019. Mu myaka itatu amazemo, yahesheje APR FC ibikombe bitatu bya shampiyona, igikombe cy’intwari cya 2020 ndetse n’icy’imikino ya Gisirikare cya 2019 cyabereye i Nairobi muri Kenya.

Mu myaka itatu amaze ntarabasha gufasha ikipe kurenga ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League. Kure yageze mu mikino Nyafurika ni mu ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup 2021 aho yasezerewe na RS Berkane yo muri Maroc.

Indi nkuru wasoma: Twamuherekeje: Adil wa APR FC yerekeje iwabo nyuma yo guhabwa ibihano atemera (Amafoto na Video)

Adil wa APR FC yerekeje muri Maroc akiri mu bihano yafatiwe. Icyemezo cyo gusubira muri iyi kipe ntaragifataho umwanzuro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .