Ifoto ya Sugira mu mwambaro wa APR FC anafite uwa Rayon Sports yavugishije benshi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Ukuboza 2019 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Gutizwa kwa Sugira Ernest muri Rayon Sports byakiriwe mu buryo butandukanye n’abakurikiranira ahafi umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko abafana b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru bagarutse cyane ku ifoto y’uyu mukinnyi wagaragaye afite umwambaro wa Rayon Sports kandi acyambaye uwa APR FC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo ubuyobozi bwa APR FC bwari buhagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Lt. Col. Sekaramba Sylvestre bwumvikanye n’ubwa Rayon Sports, bwari buhagarariwe n’Umunyamabanga wayo Mukuru, Itangishaka King Bernard ko Sugira Ernest atizwa muri Gikundiro ku masezerano y’amezi atandatu.

Itizwa ry’uyu mukinnyi wari umaze amezi abiri yarahagaritswe mu ikipe ya mbere ya APR FC, ryavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Hari abibajije niba aya makipe yaba akiri abakeba cyangwa umubano uri hagati y’ubuyobozi bwayo ku buryo noneho asigaye atizanya abakinnyi.

Ikindi cyagarutsweho n’abatari bake ni uburyo uyu mukinnyi wari wambaye umwambaro wa APR FC yifotoje afite mu ntoki uwa Rayon Sports ubwo byari bimazwe kwemezwa ko abaye umukinnyi wa Rayon Sports mu gihe cyose gisigaye ngo uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 urangire.

Rayon Sports yari yakoresheje iyi foto ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ariko ihita iyisiba ishyiraho indi iha ikaze uyu rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bibajije impamvu Sugira atakuyemo umwambaro wa APR FC ngo yambare uwa Rayon Sports mu gihe hari abavugaga ko agifite ikipe y’ingabo ku mutima naho Rayon Sports akaba ayifite mu ntoki.

Rayon Sports yahawe Sugira Ernest nk’ikipe ishobora kumwishyura umushahara w’ibihumbi 900 Frw yahabwaga na APR FC buri kwezi.

Uko abantu batandukanye bakiriye itizwa rya Sugira n’ifoto yagaragaye yambaye umwambaro wa APR FC afite uwa Rayon Sports mu ntoki:

Ifoto ya Sugira mu mwambaro wa APR FC anafite uwa Rayon Sports yavugishije benshi
Abayobozi ba Rayon Sports bafata ifoto hamwe n'aba APR FC nyuma yo kwemeranywa gutiza Sugira Ernest

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .