Ifoto y’Umunsi: Usengimana Danny yishimira igitego

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Ugushyingo 2019 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa APR FC, Usengimana Danny yishimiye igitego yatsinze Espoir FC akora siporo y’ingororangingo (acrobatie) izwi nk’icyo ku ruhande mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona wabaye ku wa Gatanu.

Uyu mukino warangiye APR FC itsinze Espoir FC ibitego 3-1 ndetse ifata umwanya wa mbere n’amanota 21.

igitego cya Usengimana Danny cyabonetse ku munota wa 63 ku mupira watewe na Manishimwe Djabel, ukuwemo n’umunyezamu wa Espoir FC, Ndikuriyo Patient, usanga uyu rutahizamu ahagaze neza, ashyira umupira mu izamu.

Mu kucyishimira, Usengimana Danny yahise yerekeza ahagana muri koruneri ariko atarasohoka mu rubuga rw’amahina, ahitera siporo y’ingororangingo izwi nk’icyo ku ruhande (Sideflip).

Iki gitego cyatumye uyu mukinnyi yuzuza ibitego bitanu, aho kuri ubu ari ku mwanya wa gatanu mu bamaze gutsinda ibitego byinshi, anganya na Mutebi Rashid wa Etincelles FC.

Uru rutonde ruyobowe na Babuwa Samson na Wangi Pius bombi bakinira Sunrise FC, bamaze gutsinda ibitego birindwi mu gihe Ndayishimiye Antoine Dominique wa Police FC we amaze gutsinda ibitego bitandatu.

Usengimana Danny yishimira igitego yatsinze Espoir FC ku wa Gatanu ku munsi wa cyenda wa Shampiyona

Ifoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .