Ifoto y’Umunsi: Stade Amahoro yuzuye abantu barahagarara

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Ukuboza 2019 saa 05:04
Yasuwe :
0 0

Umukino wa Shampiyona wahuje APR FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro, witabiriwe n’abafana benshi cyane bituma imyanya yose yuzura ndetse bamwe bahagarara hasi ku kibuga.

Uyu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona, usoza igice kibanza , warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0 bya Byiringiro Lague na Manzi Thierry, iyobora urutonde n’amanota 37.

Stade Amahoro ni yo nini mu Rwanda ndetse ifite ubushobozi bwo kwakira abagera ku bihumbi 30, ariko yaruzuye bamwe babura aho bicara mu gihe hari n’abatashoboye kwinjira bakaguma hanze.

Kwinjira kuri uyu mukino byari 2000 Frw ahasanzwe, 5000 Frw mu ntebe z’umuhondo, ibihumbi 10 Frw mu ntebe z’icyatsi, ibihumbi 15 Frw mu myanya y’icyubaho (VIP) n’ibihumbi 20 Frw muri VVIP.

Iminota nka 15 mbere y’uko umukino utangira Stade Amahoro yari yamaze kuzura mu gihe umukino watangiye nta myanya igisigaye ahagenewe kwicara maze abinjiraga nyuma bajya guhagarara hasi inyuma gato y’inzira ikoreshwa n’abasiganwa ku maguru (running track).

Abashinzwe umutekano bagiye kubahagarara imbere kugira ngo hatagira umufana uba wasagarira abakinnyi cyangwa akinjira mu kibuga, ibintu bibujijwe mu mupira w’amaguru.

Hari benshi babuze amatike, aho aya 2000 Frw yashize hakiri kare cyane bigatuma bamwe bagura ayisumbuyeho mu gihe hari n’ababuze uko binjira kubera kuyabura.

Bivugwa ko APR FC yinjije miliyoni 65 Frw kuri uyu mukino. APR FC yasigaranye 72 by’amafaranga yinjiye, 12% ahabwa Sosiyete ya Centrika yishyuza, FERWAFA itwara 6.5%, Minisiteri ya Siporo (nyir’ikibuga) itwara 6.5% ndetse na 3% ajya mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA).

Nubwo yabereyeho uyu mukino, Stade Amahoro yamaze guhagarikwa kuberamo ibikorwa by’imikino ndetse n’ibigo bikoreramo bikaba byarasabwe kwimuka kugira ngo ivugururwe, aho byitezwe ko ubushobozi bw’abantu yakira buzongerwa.

Iyi Stade yatangiye kubakwa mu 1983, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati y’ibihumbi 25 na 30. Yatashywe tariki ya 5 Nyakanga 1987 ku mukino wahuje Mukura Victory Sports na Panthères Noirs zakiniraga Trophée Habyarimana. Iki gikombe cyegukanwe na Panthères Noirs itsinze igitego 1-0.

Kubera ubwinshi bw'abaje kureba umukino wa APR FC na Rayon Sports, byaba ngombwa ko bamwe bahagarara hasi
Uretse abinjiye bagahagarara hasi, hari n'abandi bafana benshi babuze uko binjira muri Stade kuko imyanya yari yashize

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .