Ifoto y’Umunsi: Musanze FC yishimiye igitego ikora ’pompage’, Songa Isaïe aha gasopo Gasongo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Mutarama 2020 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona wahuje Police FC na Musanze FC kuri uyu wa Gatanu, abakinnyi b’iyi kipe yo mu Majyaruguru bishimiye igitego bakorera ’pompage’ imbere y’intebe y’abatoza n’abasimbura babo.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Police FC yishyuriwe na kapiteni wayo Nsabimana Aimable ku munota wa 72, igitego cyaje gisanga icyari cyatsinzwe na Maombi Jean Pierre ku ruhande rwa Musanze FC ku munota wa 63.

Ubwo uyu mukinnyi wa Musanze FC yari amaze gutsinda, yagiye kwishimira igitego mu nguni y’ikibuga iri iburyo, ari kumwe na bagenzi be, maze bagaruka hafi n’aho abatoza babo n’abasimbura bari bicaye, bose hamwe bajya hasi bakora ’pompage’.

Nyuma y’umukino, Umutoza mushya wa Musanze FC, Abdelrahman Ibrahim Adel, yavuze ko gukora pompage ari ibintu bakora igihe cyose ku buryo byabaye ngombwa ko banabikora mu kwishimira igitego.

Ati "Njye n’abakinnyi banjye iyo hari ikintu dukoze, buri wese akora pompage, rero banatsinze igitego baraza dufatanya gukora pompage nk’ikipe, ni byiza, byari ukwishimira igitego.’’

Ikindi cyagaragaye muri uyu mukino, ni aho rutahizamu wa Police FC, Songa Isaïe yagaragaye aha gasopo myugariro wa Musanze FC, Muhire Anicet uzwi nka Gasongo ubwo yageragezaga kumufata (mu buryo busa no gukirana) mbere y’uko haterwa koruneri.

Gasongo ni umwe mu bakinnyi barebare bari muri Shamiyona y’u Rwanda. Kubona Songa Isaïe amuhagaze imbere ndetse amutunze urutoki byavugishije abatari abake babonye iyi foto yafashwe n’umufotozi wa IGIHE.

Kunganya uyu mukino byatumye Police FC ya gatatu, inganya amanota 34 na Rayon Sports ya kabiri, yo yakirwa na AS Kigali kuri uyu wa Gatandatu. Musanze FC yo yagize amanota 16 ku mwanya wa 13.

Musanze FC isatiriye izamu rya Police FC mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu
Maombi Jean Pierre yishimira igitego yatsindiye Musanze FC
Abakinnyi n'abatoza ba Musanze FC bishimiye igitego bakora pompage kugeza ubwo umusifuzi yazaga kubwira abakinnyi ngo basubire mu kibuga
Umutoza wa Musanze FC Abdelrahman Ibrahim Adel yitegereza uko abakinnyi be bari gukina
Myugariro wa Musanze FC, Muhire Anicet (Gasongo) ashwana na rutahizamu wa Police FC, Songa Isaïe mbere y'uko haterwa koruneri ya Police FC
Songa Isaïe yihanangirije Gasongo amutunga urutoki

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza