Ifoto y’Umunsi: Meddie Kagere yishimiye guhura na nyina wa Diamond

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Nyakanga 2020 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Simba SC yo muri Tanzania, Meddie Kagere, yasuye umuryango w’umuhanzi Diamond Platnumz, ahura n’umubyeyi we, Kasim Sanura [uzwi nka Bi Sandra cyangwa Mama Dangote mu itangazamakuru ryo muri Tanzania] iwe mu rugo.

Kagere uherutse kwegukana Igikombe cya Kabiri cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tanzania ari kumwe na Simba SC, amaze gutsinda ibitego 19 muri Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 ndetse ni we uyoboye abandi ba rutahizamu.

Ku wa Kane, yasuye umuryango w’umuhanzi Diamond Platnumz, anahura na nyina wa Diamond witwa Kasim Sanura [uzwi nka Bi Sandra cyangwa Mama Dangote mu itangazamakuru ryo muri Tanzania] n’umugabo we Uncle Shamte.

Meddie Kagere yari yambaye umwambaro w’ikipe ye ya Simba izwi nka Wekundu wa Msimbazi, nk’ikimenyetso simusiga gishimangira urukundo ayifitiye n’urwo kuyihagararira.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashyizeho ubutumwa bugaragaza ibyishimo yagize nyuma yo guhura n’umuryango wa Diamond.

Yagize ati “Nagiranye umunsi mwiza na Mama Dangote.’’

Meddie Kagere yasuye uyu muryango nyuma y’umunsi umwe, ikipe ye ya Simba SC itsinze Azam FC ibitego bibiri ku busa.

Kagere yageze muri Tanzania muri Kanama 2018, asinya umwaka umwe muri Simba SC nyuma yo gutandukana na Gor Mahia FC yo muri Kenya.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize nibwo yongereye amasezerano y’imyaka ibiri, azamugeza muri Nyakanga 2021 ari umukinnyi wa Simba SC.

Muri Gicurasi 2019, Kagere Meddie yatowe nk’Umukinnyi w’Umwaka wa Simba SC nyuma yo kuyifasha kugera muri ¼ cya CAF Champions League, kwegukana shampiyona ya 2018/19 no gutsinda ibitego 34 mu mwaka we wa mbere.

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Simba SC yo muri Tanzania, Meddie Kagere, yasuye umuryango w’umuhanzi Diamond Platnumz, ahura n’umubyeyi we, Kasim Sanura [uzwi nka Bi Sandra cyangwa Mama Dangote mu itangazamakuru ryo muri Tanzania] iwe mu rugo
Mu mwambaro wa Simba SC, Kagere Meddie yasuye umuryango wa Diamond

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .