00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Mama Mukura yaganuye ku mwambaro w’Amavubi aheruka guhabwa nk’impano

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 Ukwakira 2022 saa 07:05
Yasuwe :

Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura yaserukanye bwa mbere umwambaro w’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ’Amavubi’ aheruka guhabwa n’iy’Abatarengeje imyaka 23 nk’impano.

Uyu mukecuru w’imyaka 100 yaserukanye uyu mwambaro bwa mbere, ku mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika wahuje u Rwanda na Mali ku wa Gatandatu, tariki 22 Ukwakira 2022, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Mali ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ahmed Diomandé ku munota wa 40.

Nyuma y’umunota umwe, u Rwanda rwishyuye igitego nyuma yo kwitsinda kwa Fady Sidiki Coulibaly, wahereje umupira umunyezamu we Lassine Diarra, akananirwa kuwuhagarika, ugahita uruhukira mu rushundura.

Mukanemeye yari mu bafana barebye uyu mukino. Uyu mukecuru asanzwe ari umufana ukomeye cyane w’umupira w’amaguru by’umwihariko yihebeye Mukura VS yo mu Karere ka Huye.

Tariki 18 Ukwakira 2022 ni bwo Amavubi U-23 yasuye Mukanemeye mu rugo iwe mu Karere ka Gisagara mu rwego rwo kumushimira umuhate we mu gushyigikira umupira w’amaguru by’umwihariko ikipe y’igihugu.

Nyuma yo kwakira impano zirimo umwambaro w’ikipe y’igihugu, ikote ry’imvura, ibahasha n’ibiribwa, Mukanemeye yasezeranyije aba bakinnnyi kubashyigikira ku mukino wa Mali. Iryo sezerano yarisohoje.

Abazi uyu mukecuru basanzwe bamubona mu mwambaro wa Mukura VS amaze igihe yarihebeye. Ni ubwa mbere yaserutse yambaye uw’Amavubi wanditseho nimero 26 mu mugongo. Yaserutse yanisize amarangi y’ibendera ry’u Rwanda mu maso. Nk’umufana wa Mukura VS yari afite agatambaro kari mu mabara yayo y’umukara n’umuhondo.

Mu 1922 ni bwo Mukanemeye yaboneye izuba mu Mudugudu wa Kabitoki mu Kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu Karere ka Gisagara; ni umuhererezi mu bana umunani bavukana.

Yize amashuri abanza hafi y’iwabo ariko ageze mu mwaka wa gatatu arayacikiriza ajya gukora akazi ko gutekera ababikira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Mu 1965 ni bwo yashatse umugabo afite imyaka 43 y’amavuko ariko nta mwana babyaranye.

Mukanemeye aheruka kubwira IGIHE ko yatangiye gukunda umupira w’amaguru akiri muto yiga mu mashuri abanza ndetse akagerageza no kuwukina.

Yagiye akunda kujya kureba umupira w’amaguru aho abahungu bari gukinira karere rimwe na rimwe na we agakinana na bo. Ubwo yari inkumi yagiye kureba imikino y’umupira w’amaguru yitabiriwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Mu 1963 ubwo Mukura VS yashingwaga yamenye ayo makuru atangira no kujya ajya kureba imikino yayo yisanga ari umukunzi n’umufana wayo kugeza n’ubu.

Mukanemeye w’imyaka 100 avuga ko ubusanzwe ikipe afana kandi akunda ari Mukura VS ariko akunze no gukurikira amakuru y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ binyuze kuri radiyo.

Izindi nkuru wasoma:

  Amavubi U-23 yitegura Mali yasuye Mukanemeye w’imyaka 100 wihebeye ruhago (Amafoto)

  Amavubi U-23 yanganyije na Mali mu gushaka itike ya CAN 2023- Uko umukino wagenze (Amafoto)

Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura yari ashagawe n'abafana barimo Rwarutabura ku mukino wahuje Amavubi U-23 na Mali
Ni ubwa mbere yaserutse yambaye umwambaro w'Amavubi aheruka guhabwa nk'impano
Mama Mukura yaganuye ku mwambaro w’Amavubi aheruka guhabwa nk’impano

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .