Ifoto y’Umunsi: Maj Gen Mubaraka Muganga yishimira intsinzi ya APR FC kuri Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Ukuboza 2019 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Visi Perezida wa APR FC akaba n’Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’i Burasirazuba, Maj. Gen. Mubaraka Muganga, ni umwe mu bashimishijwe cyane n’intsinzi iyi kipe yabonye kuri Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona uheruka guhuza amakipe yombi.

APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino usoza igice cya mbere cya Shampiyona wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki ya 22 Ukuboza 2019 kuri Stade Amahoro.

Igitego cya mbere muri uyu mukino cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 19 ndetse uyu mukinnyi ahabwa ikarita itukura ku munota wa 48 nyuma yo gukinira nabi Rutanga Eric.

Ubwo Manzi Thierry yatsindaga igitego cya kabiri ku munota wa 87 ku mupira w’umuterekano, Visi Perezida wa APR FC akaba n’Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’i Burasirazuba, Maj. Gen. Mubaraka Muganga yasimbukiye mu kirere yishimira iki gitego mu buryo budasanzwe.

Byari ibyishimo bikomeye kuri uyu muyobozi nyuma yo gutsinda mukeba, Rayon Sports, bakayisiga amanota atandatu ku rutonde, aho ikipe y’ingabo ifite amanota 37 ku mwanya wa mbere.

Nyuma y’umukino, Maj. Gen Mubaraka Muganga yavuze ko mbere na mbere barerera Igihugu kuruta uko barerera APR FC ku buryo buri mukinnyi wese mwiza agomba kubarizwa muri iyi kipe.

Ati “Abeza ku isoko nibo twazanye muri APR FC, nk’uko nagiye mbivuga kenshi twe turerera ikipe y’igihugu kurusha APR FC, iyi kipe ni inzira, turasezeranya Abanyarwanda ko abeza mu bari ku isoko tuzajya tubazana kugira ngo nibanajya mu kipe y’igihugu, abenshi babe ari abacu.”

Yakomeje avuga ko abatoza b’Abanya-Maroc batoza iyi kipe nibaramuka babasabye abandi bakinnyi, biteguye kureba abeza bari mu yandi makipe yo mu Rwanda na bo bakabazana.

“Abakinnyi twakuye muri Rayon kimwe no muri AS Kigali n’ahandi, ni bo beza barimo, bivuze ko nihanaza abandi banyarwanda beza tuzabakurayo kuko dufite ubwo bushobozi, kandi tuba tugamije kurerera ikipe y’igihugu. Icyongicyo ni icy’abatoza, icyo badusaba nicyo tubaha, bakenera ko twongeramo 10 tuzababaha ariko abo twari twabonye beza ku isoko nibo twafashe.”

APR FC izagaruka mu kibuga tariki ya 4 Mutarama 2020, yakira AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona, ari na wo uzabimburiye iyindi y’igice cyo kwishyura.

Maj. Gen Mubaraka asanzwe ari n'Umuyobozi w'ingabo mu Ntara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali
Maj Gen Mubaraka Muganga yashimishijwe bikomeye n'intsinzi APR FC yabonye kuri Rayon Sports, asimbukira mu kirere
Uyu muyobozi wungirije wa APR FC, avuga ko buri mukinnyi mwiza mu Rwanda azakinira ikipe y'ingabo mu rwego rwo kurerera igihugu
Maj Gen Mubaraka ashimira abakinnyi nyuma yo kwizera intsinzi

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza