00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Karekezi w’imyaka 11 yasifuye umukino w’amakipe y’ibigo bizaseruka muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 July 2022 saa 09:47
Yasuwe :

Karekezi Dylan yasifuye umukino wa nyuma wahuje Kiramuruzi Modern School y’i Gatsibo n’Urwunge rw’Amashuri rwa Muhato mu Irushanwa rya “CAF African Schools Championship 2022” mu cyiciro cy’abakobwa bari munsi y’imyaka 15.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu ku Cyumweru, tariki ya 23 Nyakanga 2022. Warangiye Kiramuruzi Modern School itsinze GS Muhato igitego kimwe ku busa.

Karekezi w’imyaka 11 ubusanzwe yiga muri GS Muhato yo mu Karere ka Rubavu. Ni umwe mu bana babarizwa mu Ishuri ryigisha ibijyanye no gusifura ryashinzwe na Ruzindana Nsoro usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga.

Nyuma y’amafoto yacicikanye yerekana uyu mwana ari gusifura uyu mukino, yishimiwe na benshi ndetse abawukurikiye bashimye impano iri muri we.

Umwe mu banyamakuru bari kuri Stade Umuganda yabwiye IGIHE ko yitwaye neza urebye imyaka afite.

Ati “Yahagaze neza mu kibuga. Afata ibyemezo kandi akabihagararaho.’’

Aya marushanwa yari amaze amezi ane akinwa mu gihugu hose kuva muri Werurwe 2022. Amakipe 231 y’abahungu na 214 y’abakobwa ni yo yahatanye muri aya marushanwa kuva ku rwego rw’akarere. Muri yo 60 y’abahungu na 60 y’abakobwa yakinnye ku rwego rwa “League” hanyuma 12 muri buri cyiciro ni yo yageze mu cyiciro cy’imikino ya nyuma.

Aya 12 yagabanyijwe mu matsinda ane maze akina imikino y’amajonjora ku wa gatandatu. Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda yakinnye ¼ ku wa gatandatu. Ane yatsinze akomeza muri kimwe cya kabiri ku cyumweru ari nabwo habaye imikino ya nyuma n’iyo guhatanira umwanya wa gatatu.

Yasojwe Ishuri rya ES Sumba ryo mu Karere ka Nyamagabe ryegukanye igikombe mu bahungu, Kiramuruzi Modern School y’i Gatsibo igitwara mu bakobwa.

Iyi mikino yateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA rifatanije n’Ishyirahamwe ry’Imikino mu Mashuri, FRSS ku nkunga y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Amakipe yatwaye ibikombe ni yo azahagararira u Rwanda muri Zone ya CECAFA.

Karekezi Dylan w'imyaka 11 (hagati) ni we wari umusifuzi wo hagati muri uyu mukino
Karekezi Dylan yasifuye umukino wa nyuma wasize Kiramuruzi Modern School y’i Gatsibo ikatishije itike yo guserukira u Rwanda muri “CAF African Schools Championship 2022” mu cyiciro cy’abakobwa bari munsi y’imyaka 15
Umukino wa nyuma mu cyiciro cy'abakobwa wahuje Kiramuruzi Modern School y’i Gatsibo na GS Muhato y'i Rubavu
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, ari mu bayobozi barebye uyu mukino

Amafoto: FERWAFA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .