Ifoto y’Umunsi: Byiringiro Lague yafatanye mu mashati n’umukinnyi wa Gasogi United

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Mutarama 2020 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Ifoto ya rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague arwana na Manace Mutatu Mbedi wa Gasogi United mu mukino wa gicuti wahuje amakipe yombi mu minsi ishize, ni imwe mu zagarutsweho cyane muri iyi minsi.

Aba bombi bafatanye mu mashati ubwo amakipe yabo yari yahuriye mu mukino wa gicuti wabaye tariki ya 28 Ukuboza 2019 mu rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Gasogi United yatsinze uyu mukino ku gitego 1-0 cy’Umunya-Mali Tidiane Koné cyabonetse mu minota 20 ya mbere.

Mu minota ya nyuma, nibwo Byiringiro Lague wa APR FC yarwanye n’Umunye-Congo Manace Mutatu wa Gasogi United, bombi bahabwa amakarita atukura mbere y’uko umukino urangira.

Yari ikarita ya kabiri itukura yikurikiranya yahawe uyu rutahizamu ukiri muto wa APR FC, ni nyuma y’uko no ku mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona wahuje APR FC na Rayon Sports, yavuye mu kibuga ku munota wa 48 ubwo yahabwaga ikarita ya kabiri y’umukino akiniye nabi Rutanga Eric mu gihe iya mbere yari yayihawe ubwo yishimiraga igitego yatsinze akiyambura umupira.

Byiringiro ntabwo yakinnye umukino APR FC yanganyijemo na AS Kigali mu cyumweru gishize mu gihe byitezwe ko ari mu bazashingirwaho n’umutoza Adil Erradi Mohamed ku Cyumweru ubwo APR FC izaba yakiriye Bugesera FC ku munsi wa 17 wa Shampiyona.

Amakarita atukura atangwa mu mikino ya gicuti ya ntaho ahurira n’ayo mu marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bityo Manace Mututatu, we akaba yarakinnye umukino Gasogi United yatsinzwemo na Rayon Sports.

Muri uyu mukino wa gicuti kandi, umutoza wungirije wa APR FC, Nabyl Bekraoui na rutahizamu wa Gasogi United, Tidiane Koné, bombi bahawe amakarita atukura kubera gutukana.

Byiringiro Lagye afatana mu mashati na Manace Mutatu mu mukino wa gicuti uheruka guhuza APR FC na Gasogi United
Lague na Manace batandukanyijwe n'abakinnyi bagenzi babo ndetse n'umusifuzi/ Ifoto: Umurerwa Delphin
Byiringiro Lague na Manace Mutatu, bombi bahawe amakarita atukura basohoka mu kibuga/ Ifoto: Umurerwa Delphin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza