00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Urubibi rwatumye abatoza ba Rayon Sports na APR FC bashondana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 May 2022 saa 10:45
Yasuwe :

Amashusho y’umutoza wa Rayon Sports, Jorge Manuel da Silva Paixão na Mohammed Adil wa APR FC basa n’abashyamirana ni amwe mu ari gukwirakwiza cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Yatangiye gusakazwa nyuma y’umukino wahuje Rayon Sports na APR FC wakiniwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 11 Gicurasi 2022. Uyu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Wari umukino urimo gushyamirana cyane cyane ku ntebe y’abasimbura, aho abatoza b’amakipe yombi basaga n’abaterana amagambo menshi.

Muri uyu mukino, ubwo wari ugeze ku munota wa 35, Umusifuzi Ruzindana Nsoro yahaye ikarita y’umuhondo umutoza wungirije wa APR FC, Jamel Eddine Neffti nyuma y’amagambo ashobora kuba yateranye n’umusifuzi wa kane.

Kuva icyo gihe wabonaga ko abatoza bari kugaragaza amahane mu gace bagenewe guhagararamo imbere y’ikibuga.

Ubwo umukino wari urangiye, Jorge Manuel da Silva Paixão dos Santos wa Rayon Sports na Adil Mohammed bateranye amagambo bikomeye ndetse imvururu zabo zihoshwa n’abarimo abakinnyi n’abashinzwe umutekano ku kibuga [bouncers].

Abafana n’abandi bari bakurikiranye uyu mukino ntibabashije kumenya icyo aba bagabo bombi bari gupfa cyane ko nta nsanganya ikomeye yabereye mu kibuga ishobora gukurura aya makimbirane.

Nyuma y’umukino, Jorge Manuel da Silva yavuze icyamushyamiranyije na mugenzi we Adil, asobanura ko yakoze ikosa yinjira mu rubuga rw’umutoza wa APR FC kubera igitutu yari yashyizweho n’umukino ariko biza kugaragara ko mugenzi we atabyakiriye neza.

Ati “Rimwe na rimwe bibaho ko mu mukino mva mu mwanya wanjye ndetse nkumva nanakina ariko ntabwo bishoboka, nakoze amakosa ninjira mu rubuga rwa APR FC naravuze nti nimumbararire ariko nyuma Adil aza ansatira, naramubwiye nti ‘nshuti yanjye tuza kubera ko nubaha abantu’.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko atabashije kumva neza ibyo mugenzi we wa APR FC yamubwiraga kuko we avuga Igifaransa ariko ngo yarakajwe no kumva Adil akomeza kumubwira ko we ari umutoza nkaho batanganya uburenganzira ku kibuga.

Ati “Yambwiye ibintu ntashoboraga kumva ariko yambwiraga ati ‘ndi umutoza, ndi umutoza’ ariko nanjye ndi umutoza wemewe n’amategeko kandi mfite izina ryanjye nubwo atari hano mu Rwanda ariko ndifite mu Burayi no muri Aziya ariko sinzi impamvu yazanye iby’umwanya arimo no gutoza.”

Jorge Manuel da Silva yavuze ko nta kibazo kindi asanzwe afitanye na Adil ndetse yemeza ko amwubaha nk’uko na we abikora.

Mohammed Adil ntiyigeze atangaza ku ruhande rwe icyamushyamiranyije na mugenzi we kuko nyuma y’umukino nta kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Jorge Manuel da Silva na Mohammed Adil si ubwa mbere bagaragaje imico yo gushyamirana ku kibuga kuko mu bihe byashize bagiye bakimbirana n’abatoza b’amakipe babaga bahuye.

  Indi nkuru wasoma: Rayon Sports yanganyije na APR FC mu mukino utaryoheye ijisho- Uko wagenze (Amafoto)

Mohammed Adil wa APR FC yagaragaje ukutishimira ibyakozwe na mugenzi we wa Rayon Sports. Aha yari afashwe na Mugisha Gilbert ukinira Ikipe y'Ingabo, asa n'uri kuganira na Kwizera Pierrot [wambaye nimero 23]
Jorge Manuel da Silva yavuze ko ntacyo apfa na Adil mu buzima busanzwe. Aha ugushondana kwari kumaze gusa n'uguhosha ariko umutoza wa Rayon Sports yari agifite akangononwa
Jorge Manuel da Silva aganira n'umusifuzi Ruzindana Nsoro nyuma yo guhosha imvururu

Amafoto: Uwase Aliah


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .