00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyumweru cyo gupfa no gukira kuri Rayon Sports kurusha APR FC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 March 2025 saa 04:50
Yasuwe :

Icyumweru cya tariki ya 3 Werurwe kugeza ku ya 9 Werurwe 2025 gihatse byinshi muri Ruhago y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Ni icyumweru kirimo imikino ikomeye ku makipe akunze kwiharira ibikombe mu Rwanda, cyane ko kizanasozwa yihuriye ubwayo.

Rayon Sports imaze igihe kinini iyoboye Shampiyona ikomeje kugira ibihe bibi biteye inkeke abakunzi bayo, bishobora no gutuma itakaza umwanya mbere.

Gikundiro izahura na APR FC ku Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe kuri Stade Amahoro, mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona.

Gusa, mbere y’aho ku wa Kane, tariki ya 6 Werurwe 2025, iyi kipe izakina na Gorilla FC mu mukino ukomeye wo kwishyura wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Umukino ubanza, amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2, aho Gorilla FC ifite ibitego bibiri byo hanze. Murera isabwa gusezerera iyi kipe kugira ngo ikomeza urugendo rugana ku gikombe.

Nubwo bimeze bityo, umwuka si mwiza muri iyi kipe kuko iherutse gutakaza umutoza wungirije, Quanane Sellami kubera impamvu z’umuryango.

Bivuze ko Umutoza Mukuru, Robertinho yasigaranye n’uwongera imbaraga, Ayabonga Lebitsa bivugwa ko batumvikana neza.

Si ibyo gusa kandi kuko Murera yugarijwe n’imvune, aho iherutse gutakaza rutahizamu uyoboye abandi muri Shampiyona, Fall Ngagne. Icyakora Kapiteni Muhire Kevin na myugariro Youssou Diagne basubukuye imyitozo.

Gikundiro isabwa gusezerera Gorilla FC kugira ngo ibone itike ikomeza muri ½ ariko kandi byanayifasha kwigarurira icyizere n’umwuka mwiza mbere yo guhura n’umukeba.

Mu gihe iyi kipe yatsindwa na APR FC yatakaza umwanya wa mbere ndetse igasigwa inota rimwe bigoye ko yazakuramo ukurikije amateka Ikipe y’Ingabo ifite mu ngamba nk’izi zo guhatanira ibikombe.

Mu mikino 10 iheruka mu marushanwa yose, Rayon Sports yatsinze ine, inganya itanu, itsindwa umwe.

Rayon Sports imaze iminsi idahagaze neza
Umutoza Quanane Sellami aherutse gutandukana na Rayon Sports
Muhire Kevin na Youssou Diagne basubukuye imyitozo

APR FC yo kutizerwa

Nubwo tuvuga ibi kuri Rayon Sports, APR FC nayo yagaragaje gutenguha cyane abakunzi bayo muri uyu mwaka, kuko imaze kubona amahirwe yo kugabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo na Murera ariko ikayatera inyoni.

Ubwo, ni igihe yatsindwaga na Mukura n’Amagaju kandi yarajyaga muri iyo mikino, umukeba nawe yabanje gutakaza.

Aya makosa yakoze inshuro ebyiri niyo ari gutuma benshi bavuga baziga kuko ishobora kongera kunanirwa gufata umwanya wa mbere.

Icyakora, iyi kipe imaze iminsi mu bihe byiza kuko mu mikino 10 iheruka, yatsinze itandatu, inganya ibiri, itsindwa indi ibiri.

Mbere yo guhura na Rayon Sports, Ikipe y’Ingabo ifite akazi gakomeye ko gusezerera Gasogi United yayisezereye mu mwaka ushize mu Gikombe cy’Amahoro.

Umukino ubanza, APR FC yatsinze Gasogi United 1-0 gusa ntabwo gihagije kuko n’umwaka ushize niko byari bimeze, ubwo Ikipe y’Ingabo yasezererwaga kuri penaliti.

APR FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0 u mukino ubanza w'Igikombe cy'Amahoro
APR FC imaze iminsi yitwara neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .