Uyu mukinnyi yabigarutseho nyuma y’umukino Gikundiro yanganyije n’Ikipe y’Ingabo ubusa ku busa, ku Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025 kuri Stade Amahoro.
Yagize ati “ Ntaho byapfiriye. Urabona ko twari dufite rutahizamu Fall ariko ubu ntabwo ahari. Abeddy ntabwo turamenyerana ariko bizagenda biza. Navuga ko icyuho cya Fall Ngagne cyadukozeho.”
Fall Ngagne yari umwe mu bakinnyi Murera igenderaho ariko aherutse kugira imvune y’ivi yasoje umwaka we w’imikino. Uyu mukinnyi kandi ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona, aho afite 13.
Muhire yakomeje agaragaza ko amahirwe yo kwegukana igikombe agihari kuri Rayon Sports.
Ati “Amanota dushobora no kuzayongera kuko imikino dusigaje iracyari myinshi. Nidukomeza gukorera hamwe twese ntekereza ko azagumamo. Ibisabwa byose tuzabikora kugira ngo tuzagume ku mwanya wa mbere.”
Mugenzi we, Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yagaragaje wari umukino mwiza kandi byose bigishoboka kuzegukana igikombe.
Ati “Ni umukino wari mwiza ku mpande zombi twasatiraga nabo bagasatira, twabaranaga gusa twahushije amahirwe menshi. Turasaba abafana gukomeza kutuba inyuma kuko biracyashoboka.”
Mu gihe Shampiyona ibura imikino 10 ngo irangire, Rayon Sports iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 43, aho irusha APR FC ya kabiri amanota abiri gusa.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!