Icyo APR FC na Kiyovu Sports zizungukira mu bufatanye na AZAM

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Mutarama 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya AZAM Bakhresa Group izwi cyane nk’uruganda rukora ifarini rubarizwa muri Tanzania, yatangiye gukorana n’amakipe abiri yo mu Rwanda, ari yo APR FC na Kiyovu Sports, zizajya zamamaza uru ruganda binyuze ku myambaro yazo.

APR FC yaraye isinyanye amasezerano y’ubufatanye na Azam Bakhresa Group, afite agaciro ka miliyoni 228 Frw mu gihe cy’imyaka ine.

Ku ruhande rwa APR FC, yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo wungirije, Maj. Gen. Mubaraka Muganga mu gihe Bakhresa Grain Milling Rwanda Ltd yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo, Munir Bakhresa.

Muri iki gihe cy’imyaka ine aya amasezerano azamara, APR FC izahabwa miliyoni 228 Frw, ni ukuvuga miliyoni 57 Frw ku mwaka.

Ikipe y’ingabo izajya yambara imyenda iriho ibirango bya Azam mu gihe kandi n’uru ruganda ruzajya rwamamaza ku mikino APR FC yakiriye.

Bakhresa Grain Milling Rwanda Ltd yo muri AZAM Bakhresa group ni nyiri Azam Media yari umuterankunga wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu myaka ine ishize.

Munir Bakhresa yavuze ko bahisemo gukorana na APR FC kugira ngo bakomeze ibikorwa batangaga muri Siporo y’u Rwanda mu gihe ku ruhande rw’iyi kipe y’ingabo, ubuyobozi bwayo buvuga ko ari intangiriro y’ibikorwa by’ubucuruzi muri iyi kipe.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu na Kiyovu Sports isinyana amasezerano y’imyaka ine na AZAM Bakhresa Group, yo azaba afite agaciro ka miliyoni 132 Frw, ni ukuvuga miliyoni 33 ku mwaka.

Kiyovu Sports yari isanzwe ifite abandi bafatanyabikorwa barimo Umujyi wa Kigali uyiha miliyoni 120 Frw ku mwaka, ACQUA Rwanda yambara mu gatuza ndetse na UAP yambara mu mugongo hasi, aho bivugwa ko izi sosiyete zombi zatangaga miliyoni 10 Frw na miliyoni 5 Frw ku mwaka.

APR FC na AZAM basinyanye amasezerano y'ubufatanye azamara imyaka ine
Kiyovu Sports izasinyana na AZAM kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza