Icyizere ni cyose kuri Mwiseneza Djamal wagizwe Umutoza wungirije muri Rayon Sports

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 17 Ukwakira 2018 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Uwari umukinnyi usatira muri Rayon Sports, Mwiseneza Djamal, yatangiye akazi ko kuyibera umutoza wungirije, umwuga atigeze yigira nk’uko abandi batoza bigenda.

Ku wa Gatandatu tariki 13 Ukwakira 2018 nibwo Umuyobozi wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, yatangarije inama y’Inteko Rusange y’iyi kipe ko Umutoza Mukuru Roberto Oliveira do Carmo Robertinho yasabye guhindurirwa umutoza wungirije agakorana n’uwari umukinnyi we Mwiseneza Djamal.

Iki Cyumweru cyatangiranye n’akazi gashya kuri Djamal witezweho gufasha abakinnyi bato kumenya imikorere n’intego za Rayon Sports kuko ari ikipe yakiniye imyaka icyenda muri 12 yakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Djamal yavuze ko yishimiye icyizere yagiriwe nubwo atari we wihitiyemo guhagarika gukina umupira w’amaguru ngo ajye mu kazi ko gutoza.

Ati “Nishimiye icyizere abayobozi n’umutoza mukuru bangiriye kuko nzi neza uyu muryango wa Rayon Sports. Si njye wahisemo kureka gukina umupira kuko numvaga nkifite imbaraga hari n’amakipe yanyifuzaga. Gusa sinari kwanga amahirwe yo gutangira ubuzima bushya mu mwuga mushya.”

Mwiseneza azatoza umukino wa mbere kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018 ubwo Rayon Sports izaba ihangana na Etincelles FC mu Mujyi wa Rubavu.
Yavuze ko kubera gukina, nta mwanya wo kwiga iby’ubutoza yigeze abona gusa ngo yari amaze igihe kinini abifite muri gahunda.

Yizera ko atazagorwa n’akazi gashya kuko ari kumwe n’umutoza umwizera kandi wamwijeje ubufasha mu iterambere ry’uyu mwuza.

Djamal yiyongereye ku bandi batoza bungirije batangiye akazi ko kuba abatoza bungirije mu makipe akomeye nta mpamyabumenyi z’uyu mwuga bafite nyuma bakabyigira.

Abo barimo nka Jimmy Mulisa wa APR FC na Nshutiyamagara Ismail Kodo wa AS Kigali.

Bikorimana Gerrard (ibumoso) yifurije amahirwe Djamal bakinanye kuva muri 2011
Djamal ngo yumvaga agifite imbaraga zo gukina
Inshingano Mwiseneza yahawe harimo kuzamura urwego rw'abakiri bato barimo Mugisha Gilbert (wambaye nimero 12)
Robertinho yatangaje ko yiteguye gufasha Djamal kuba umutoza mwiza nubwo atangiye atarabyize
Yahawe akazi ko kuba umutoza wungirije nyuma yo gukinira Rayon Sports imyaka icyenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza