Icyizere cyo gutsinda Cap-Vert ni cyose ku Amavubi akomeje imyitozo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ikomeje imyitozo yitegura imikino ibiri izahuramo na Cap-Vert mu byumweru bibiri biri imbere mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun mu 2022.

Amavubi yaraye akoreye imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe iya mu gitondo yabereye kuri Stade ya Bugesera.

Imyitozo yo ku mugoroba yagaragayemo abakinnyi 11 bavuye muri APR FC, bahasanze abandi bari bahamaze iminsi n’abakina hanze batatu bamaze kuhagera.

Myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira Colorado Switchbacks yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko bafite icyizere cyo kwitwara neza imbere ya Cap-Vert.

Ati “Hari imbogamizi nyinshi zirimo kuba abakinnyi baramaze igihe batitoza, bitari byakabayeho mu mupira w’amaguru kuva dutangiye gukina, ariko ubu mu myitozo tugaragaza inyota y’uko dushaka kugaruka mu bihe byacu. Icyizere kirahari cyane, bisaba ko tuba twiteguye mu mutwe kandi tuzi icyo dushaka.”

“Dufite intego imwe, twese turashaka gutsinda. Ni cyo nabwira Abanyarwanda, buri gihe tuba dushaka gutsinda, mbere y’uko bibageraho nitwe bibanza kunyuraho, turashaka ko bagira ibyishimo. Turashaka ariya manota atatu kuko azatugumisha mu rugendo rwo guhatanira kujya mu gikombe cya Afurika.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda kuba hafi y’ikipe y’Igihugu kuko na yo ibagomba ibyishimo.

Ati “Bakomeze batube hafi, natwe turashaka gukora uko dushoboye tubahe ibyishimo.”

U Rwanda ruzasura Cap-Vert mu mukino ubanza uteganyijwe tariki ya 11 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Amavubi ni aya nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri yabaye mu Ugushyingo 2019.

Hakizimana Muhadjiri ashoreye umupira mu gihe Tuyisenge Jacques (iburyo) yakoze imyitozo ya mbere mu Amavubi
Nsabimana Eric ashoreye umupira, akurikiwe na Rubanguka Steve umaze gukora imyitozo inshuro ebyiri mu ikipe y'Igihugu
Umunyezamu Ndayishimiye Eric 'Bakame' mu myitozo yo ku wa Mbere
Rwatubyaye Abdul yavuze ko bafite icyizere cyo guha Abanyarwanda ibyishimo, bitwara neza imbere ya Cap-Vert

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .