Ibi ni bimwe mu byo uyu mugabo yatangaje ubwo yari amaze gutsindwa ba Brighton & Hove Albion F.C ibitego 2-1, agahita arushwa amanota atanu na Liverpool kugeza ubu iyoboye urutonde rw’agateganyo.
Uyu mugabo utakaje imikino ine yikurikiranya bwa mbere mu mateka ye, yavuze ko hari impinduka zigomba kubaho ariko hari indi kipe ifite gahunda yanyuzamo ikamwambura igikombe.
Ati “Tugomba kugerageza tukongera gutsinda imikino. Gutsindwa kane twikurikiranya, hari ibigomba guhinduka kandi vuba. Uko imikino ipanze birakomeye ariko abakinnyi nibagaruka hari ikizakorwa.”
“Ariko wenda biranashoboka ko nyuma y’imyaka irindwi dutwayemo ibikombe bitandatu bya Premier League, ari undi mwaka w’amahirwe ku yindi kipe ngo na yo igitware ibikwiriye.”
Guardiola amaze gutakaza imikino ine yikurikiranya mu marushanwa atandukanye, ndetse mu myaka 18 ishize akaba ari bwo bwa mbere Man City iheruka gutsindwa izo nshuro.
Muri iyo mikino harimo uwa Bournemouth na Brighton muri Shampiyona, Tottenham muri Carabao Cup ndetse na Sporting muri UEFA Champions League.
Gutsindwa ni mu gihe kuko iyi kipe ifite abakinnyi bakomeye bagize imvune barimo Rodri uheruka gutwara Ballon d’Or, Oscar Bobb, Ruben Dias, John Stones, Jack Grealish na Jeremy Doku.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!