Amakuru ava mu binyamakuru byo muri Espagne, avuga ko icyemezo Guardiola yafashe cyo kongera amasezerano muri Manchester City kitashimishije umugore we.
Aya masezerano yongerewe mu Ugushyingo 2024, ubwo Manchester City yari imaze gutsindwa imikino ine yikurikiranya, Guardiola akavuga ko atari umwanya mwiza wo gutererana ikipe akongeraho imyaka ibiri izamugeza mu 2027.
Iki cyemezo cyababaje cyane uyu mugore kuko yumvaga igihe cyo kuva mu Bwongereza kigeze, aho byavugwaga ko bashobora kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ibi kandi byiyongereye ku kuba n’ubundi uyu mugore yarashinjaga Pep kuba umuntu wihebeye akazi cyane bityo ntabonere umwanya umuryango.
Kugeza ubu, Cristina Serra yasubiye i Barcelona aho afite inzu icuruza ibijyanye n’ubwiza. Aba bombi bahuye mu 1994, ubwo Pep yari akiri umukinnyi wa FC Barcelone yo muri Espagne, ndetse nyuma y’imyaka 20 bahita bemeranya ko bagomba kubana akaramata.
Kuva icyo gihe uyu muryango wabyaranye abana babiri b’abakobwa ari bo Maria na Valentina, ndetse n’umuhungu witwa Marius.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!