Icyangombwa kigaragaza ko yapimwe Coronavirus cyatindije Karekezi Olivier wari witezwe i Kigali uyu munsi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Kanama 2020 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Umutoza mushya Kiyovu Sports, Karekezi Olivier, nta kigeze i Kigali kuri uyu wa Gatandatu bitewe n’uko yageze mu Bubiligi bagasanga icyangombwa kigaragaza ko yipimishije Coronavirus cyararangiye.

Karekezi Olivier yari yitezwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Kanama, ariko habayemo impinduka.

Visi Perezida wa Mbere wa Kiyovu Sports akaba n’Umuvigizi wayo, Ntalindwa Théodore, yabwiye B&B FM ko umutoza wabo mushya atakigeze i Kigali uyu munsi bitewe n’icyemezo kigaragaza ko yipimishije Coronavirus cyarangiye.

Ati “Yageze mu Bubiligi basanga icyemezo cy’uko yipimishije Coronavirus cyararangiye, baramubwira ngo ba wihanganye. Yihutiye kwipimisha, aranashaka itike [guhinduza] ku buryo icyemezo bamuha ya masaha 72 aba arimo.”

Ntalindwa yavuze ko Karekezi Olivier ashobora kugera i Kigali ku Cyumweru cyangwa mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.

Ku wa Kabiri, Karekezi yari yatangaje ko atazafata indege imuzana i Kigali mu gihe Kiyovu Sports ivugwamo umwuka mubi.

Ku mugoroba w’uwo munsi, abayobozi ba Kiyovu Sports batavugaga rumwe, bahuriye mu nama, biyemeza gutahiriza umugozi umwe.

Karekezi w’imyaka 37, yabaye umukinnyi ukomeye mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse ari mu bakinnye CAN 2004 yabereye muri Tunisie.

Yakiniye APR FC mu Rwanda n’amakipe atandatu ku Mugabane w’u Burayi no muri Afurika. Afite Impamyabushobozi y’ubutoza itangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi “UEFA A Licence”.

Karekezi Olivier yatoje Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2017 na Gashyantare 2018, aho yegukanye igikombe cy’irushanwa Agaciro Development Fund, akurikizaho icya Super Cup yatsindiyeho APR FC ibitego 2-0, mbere yo kwegukana Igikombe cy’Intwari.

Karekezi Olivier yamaze kuva muri Suède, aho aba n’umuryango we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .