00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyahindutse mu Amavubi n’amahirwe yo kujya muri CAN 2025 (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 September 2024 saa 08:06
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangiye urugendo rugana mu Gikombe cya Afurika cya 2025 inganya na Libya igitego 1-1. Iyi kipe imaze imyaka 20 ititabira iri rushanwa rihuza abeza ku Mugabane wa Afurika, cyane ko iherukayo mu 2004.

Kuri iyi nshuro, icyizere ni cyose mu bagize iyi kipe ndetse nyuma y’igihe kinini, benshi mu banyarwanda bakomeje kugaragaza ko bayifitiye icyizere ko noneho kera kabaye amateka ashobora guhinduka.

Mu mukino wa kabiri wo mu Itsinda D, u Rwanda ruzakira Nigeria ku wa Kabiri, tariki 10 Nzeri 2024 saa Cyenda kuri Stade Amahoro.

Mu kiganiro cy’iminota 28, abanyamakuru ba IGIHE bagarutse ku mahirwe u Rwanda rufite yo gusubira mu Gikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 20 ndetse n’icyahindutse kugira ngo kuri iyi nshuro icyizere kibe gihari mu bakinnyi ndetse n’abafana muri rusange.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .