Uyu Munya-Nigeria uzwi cyane ku rubuga rw’abafana ba The Gunners, akundirwa uburyo ashyigikira iyi kipe cyane ndetse na ’The Super Eagles.’
Kelechi amaze iminsi mu Rwanda, aho yaherekeje Ikipe y’Igihugu ya Nigeria izahura n’Amavubi mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagarutse kuri bimwe wamenya ku buzima bwe ndetse n’impamvu yiheyebe Arsenal.
Dr. Kelechi Anyikunda ni Umunya-Nigeria uvuga ko akora ibintu byose bijyanye n’itumanaho cyangwa itangazamakuru.
Si ibyo gusa kuko uyu mugabo afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ibidukikije.
Ati “Kelechi ni umuntu usanzwe. Mfite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ibidukikije nakuye muri Kaminuza ya Leeds. Nkora ibijyanye n’ubucuruzi, ‘content creator’, ’Public Relation’ mbese nkora ibintu byinshi.”
Mu bijyanye no gufana Arsenal, avuga ko yihebeye iyi kipe mu myaka 20 ishize.
Ati “Natangiye gufana Arsenal mu myaka irenga 20 ishize kuko ndumva hari mu 1996. Kuva icyo gihe nyishyigikira muri byose. Ntuye i Londres ndeba imikino yayo yose yaba iyo mu rugo n’iyo hanze. Ku bwanjye numva ari yo kipe ya mbere nziza ku Isi.”
Uyu mugabo avuga ko yatangiye areba umupira bisanzwe gusa yakunze Arsenal cyane ubwo yari imaze kugura Dennis Bergkamp na Nwankwo Kanu.
Ati “Natangiye ndeba Arsenal nk’abandi bose. Nayikunze iguze Dennis Bergkamp kuko naramukundaga cyane kubera imikinire ye, biba akarusho ubwo yanaguraga Nwankwo Kanu.”
Yakomeje agira ati “Arsène Wenger ni indi mpamvu ikomeye cyane kubera imikinire ye na filozofiya mbese buri kimwe kuri we.”
Kelechi avuga ko ubwo Arsenal yatwaraga FA Cup ya 2014 itsinze Hull City ari byo bihe bikomeye yaryohewe nabyo kuko iyi kipe yari imaze imyaka icyenda nta gikombe yegukana.
Uyu mugabo yamenyekanye cyane ku rubuga rwa Youtube rwa Arsenal TV aho agaragara cyane atanga ibitekerezo bitandukanye ari kumwe n’abandi bafana.
Avuga ko ari urubuga rwiza batangirwaho ibitekerezo by’ikipe yabo.
Ati “Yego Arsenal TV ni urubuga rwiza cyane hashize igihe kinini ndi hariya kandi n’iby’agaciro gakomeye. Duhura n’abafana tugatanga ibitekerezo gusa ntabwo nkunda ibibi kuko ndi umuntu urebera ibintu mu ruhande rwiza, mpora mbabwira ibyiza gusa (abakinnyi).”
Muri iyi minsi, abafana b’andi makipe bakunze guserereza aba Arsenal ko ari ikipe ihora ivuga ko izatwara igikombe umwaka utaha (Netflix). Abajijwe uko abyakira yavuze ko ari ugusererezanya by’abafana.
Ati “Ni amagambo y’abafana. Yego ababazamo gake ariko nanjye mfite ayo njya nkoresha ku y’andi makipe.”
Yakomeje agaragaza ko kwegukana Igikombe cya Shampiyona uyu mwaka bitagishobotse gusa nta wavuma iritararenga.
Ati “Ntabwo wavuga ngo byarangiye kuko turacyari muri Champions League kandi ntabwo tuzi ibiri imbere. Bigaragara ko shampiyona uyu mwaka yamaze kuducika kuko ntabwo watakaza abakinnyi batatu b’imbere ngo ukomeze guhangana ku rwego rumwe.”
Yakomeje agira ati “Muri Champions League tuzakina na Arsenal, ni ikipe ikomeye ariko ubwo duheruka guhura twarayitsinze. Reka tuzareba uko bizagenda gusa niyo uyu mwaka bitakunda, utaha tuzatwara igikombe gikomeye.”
Mu kazi ke k’itangazamakuru, Kelechi avuga ko ibihe atajya yibagirwa ari mu Gikombe cya Afurika giheruka, ubwo Nigeria yasezereraga Afurika y’Epfo kuri penaliti.
Ati “Ibihe nibuka ni byinshi cyane kuko maze kwitabira amarushanwa menshi atandukanye. Gusa muri ½ cy’Igikombe cya Afurika biri mu byo ntazibagirwa kuko wari umukino ukomeye cyane.”
Yakomeje agira ati “Twanatakaje abafana babiri bapfiriye kuri stade kubera uko umukino wari umeze. Navuga ko biri mu byo ntazibagirwa.”
Ni nshuro irenga iya 10 Kelechi aje mu Rwanda, igihugu avuga ko akunda cyane kubera ikirere ndetse n’abantu bacyo.
Ati “Nkunda u Rwanda kubera ikirere, amafunguro, abantu baho barubaha kandi bakira abantu neza.”
Abajijwe icyo azi ku Rwanda, yagize ati “Nzi ko ari igihugu cy’imisozi 1000, nagiye mu Akagera Park maze no kumenya amagambo nka Muraho na Murakoze.”
Ahantu hose Kelechi ari, aba afite inkoni iriho ubwoya. Avuga ko ayikoresha mu gusabira abantu umugisha.
Ati “Iki ni igikoresho cy’Abanyafurika. Ugikoresha mu guhesha abantu umugisha, uwo muhuye umwaturiraho amagambo meza yo kuramba, kuzagira amafaranga n’ibindi byiza byose.”
Ku bijyanye n’umukino w’u Rwanda na Nigeria, Kelechi yagaragaje ko kuri iyi nshuro ikipe ye iraba itandukanye cyane kandi iratsinda ibitego 2-0.
Ati “Mfite icyizere ko turatsinda umukino. Ubushize twanganyirije hano, undi mudutsindira mu rugo ariko twari twaruhukije abakinnyi kuko twari twamaze kubona itike y’Igikombe cya Afurika.”
Yakomeje ati “Kuri iyi nshuro tumeze neza cyane, abakinnyi bose barahari kandi bari mu bihe byiza. Turatsinda ibitego 2-0 bya Victor Osimhen na Ademola Lookman.”




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!