00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Champions League yagarutse, PSG izahera kuri Juventus

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 September 2022 saa 06:22
Yasuwe :

Imikino y’amatsinda ya UEFA Champions League 2022/23, iratangira kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri. Ni ku nshuro ya 68 igiye gukinwa muri rusange, by’umwihariko iya 38 nyuma yo kuvugururwa ikitwa ‘UEFA Champions League’.

Umukino wa nyuma uyu mwaka uzakinirwa kuri Atatürk Olympic Stadium mu Mujyi wa Istanbul muri Turikiya.

Uyu mwaka Eintracht Frankfurt yo mu Budage ni yo kipe izakina iyi mikino bwa mbere. Ni mu gihe Maccabi Haifa yaherukaga yongeye kuyitabira nyuma y’imyaka 12.

Rutahizamu wa Manchester City, Erling Halland, ni we ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri aya matsinda kuko birenga 10.

Cristiano Ronaldo ni we umaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa kuko afite ibitego 141 gusa uyu mwaka ntabwo azayikina kubera ko Manchester United akinira izakina imikino ya Europa League.

Ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki 6 Nzeri 2022 hatangira hakinwa amatsinda atanu ya nyuma.

Imikino iteganyijwe kuwa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022

Itsinda E

  • Dinamo Zagreb vs Chelsea: Saa 18:45
  • Salzburg vs AC Milan: Saa 21:00

Itsinda F

  • Celtic vs Real Madrid: Saa 21:00
  • Leipzig vs Shaktar Donetsk: Saa 21:00

Itsinda G

  • Dortmund vs Copenhagen: Saa 18:45
  • Sevilla vs Manchester City: Saa 21:00

Itsinda H

  • Paris Saint Germain vs Juventus: Saa 21:00
  • Benfica vs Maccabi Haifa: Saa 21:00
PSG izatangira ikina na Juventus yo mu Butaliyani. Yombi ni amakipe ashaka iki gikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .