Ibyo wamenya ku mutoza wungirije mushya wa APR FC n’icyatumye ahitamo kuza mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Kanama 2020 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Umutoza wungirije mushya wa APR FC, Umunya-Argentine Pablo Morchón, avuga ko gahunda y’iyi kipe yo guteza imbere impano z’abakinnyi n’uruhare ubuyobozi bubigiramo biri mu byatumye ahitamo kuyerekezamo ubwo yabisabwaga n’umutoza mukuru, Umunya-Maroc Mohamed Adil Erradi.

Pablo Morchón w’imyaka 42, uzaba ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, yageze i Kigali ku wa Gatanu, abanza mu kato aho yagombaga gupimwa mu rwego rwo kureba niba nta cyorezo cya Coronavirus yanduye.

Nyuma yo guhabwa ibisubizo byerekana ko ari muzima , yavuye mu kato ku wa Gatandatu ndetse biteganyijwe ko azerekwa itangazamakuru ku wa Mbere.

Aganira n’Urubuga rwa internet rw’ikipe y’ingabo, Pablo Morchón yavuze ko yishimiye kugera mu Rwanda by’umwihariko akaba ari ubwa mbere ageze muri Afurika.

Ati ”Nishimiye cyane kuba nkandagiye ku mugabane wa kane kuri iyi si ariko cyane cyane mu gihugu cyiza cy’u Rwanda. Nishimiye cyane amahirwe nahawe yo kugirwa umutoza wungirije w’ikipe nziza nka APR FC.”

“Ndashimira ubuyobozi cyane ndetse n’umutoza Adil wangiriye icyo cyizere agatanga izina ryanjye kugira ngo nze ntange ibyo mfite muri iyi kipe ndetse nzamure urwego rw’umupira w’amaguru muri iki gihugu .”

Morchón yakomeje avuga ko ubwo yabwirwaga gahunda za APR FC na Adil Mohamed, zirimo kuzamura impano z’abakinnyi ndetse n’uruhare ubuyobozi bwayo bubigiramo butanga ubufasha muri buri kimwe, yahise ashishikazwa no kuza gukorana na we.

Ati ”Umutoza Adil yanganirije gahunda nziza iyi kipe ifite, ambwira ko ifite abakinnyi beza cyane b’abanyamwuga kandi bari ku rwego rwiza, akomeza ambwira ko mu Rwanda hari impano nziza zikeneye kuzamurwa kandi tuzaba dushyigikiwe n’abayobozi beza basobanukiwe umupira kandi bazaduha ikizakenerwa cyose.”

“Nanjye namwumvise vuba maze mwizeza kuzakorana na we ngatanga umusanzu wanjye mu kuzamura izina APR FC.”

”Ikiruta byose ni ugukorera hamwe, ni ukugira ubwumvikane nk’ikipe kandi tukagerageza kurinda ibyo tumaze kugeraho nta kabuza tuzagera ku ntego zacu.”

APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe, ifite intego yo kugera mu matsinda y’irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League rya 2020/21.

Pablo Morchón wagizwe umutoza wungirije mushya muri APR FC asimbuye Dr Nabyl Bekraoui. Yaciye mu makipe atandukanye haba iwabo muri Argentine, i Burayi ndetse no muri Asia.

Mu mwaka w’imikino wa 2007/08 yari umutoza mu ishuri ry’abana ry’ikipe ya FC Barcelone riherereye iwabo muri Argentine.

Hagati ya 2010 na 2013, Morchón yabaye umutoza wongerera ingufu abakinnyi muri Atlético Unión Sports Club Santa Fe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Argentine.

Kuva mu 2013 kugeza mu 2016, yagiye i Tokyo mu Buyapani aho yari umutoza wongerera ingufu abakinnyi mu mushinga w’ikipe ya Boca Junior wo gutoza umupira w’amaguru abana bo muri icyo gihugu cyo muri Asia.

Mu mwaka w’imikino wa 2016/17 nibwo Pablo Morchón yerekeje i Burayi muri Royal Sporting Club Anderlecht yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi.

Pablo Morchón wagizwe umutoza wungirije mushya muri APR FC ari i Kigali
Morchón avuga ko gahunda APR FC ifite zirimo kuzamura impano z'abakinnyi ziri mu byatumye yemera kuza mu Rwanda
Pablo Morchón ukomoka muri Argentine, yakoreye i Burayi no muri Asia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .