Ibyo wamenya ku mukino wa El Clásico uzerekanwa kuri StarTimes

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Umukino uba utegerejwe na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi wa El Clásico, uhuza Real Madrid na FC Barcelone zo muri Espagne, uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu guhera saa 16:00.

FC Barcelone izakira uyu mukino wo mu gice kibanza cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne (La Liga) kuri Camp Nou.

Amakipe yombi agiye guhura nyuma yo kudahirwa mu mikino ya Shampiyona aheruka gukina, aho Real Madrid yatsindiwe mu rugo n’ikipe yazamutse uyu mwaka ya Cádiz ku gitego 1-0, mu gihe FC Barcelone yatsinzwe na Getafe na yo ku gitego 1-0, bituma ikomeza kugira amanota arindwi mu mikino ine.

Real Madrid yo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 10, ariko ifite umukino irusha mukeba wayo, watangiye gukina Shampiyona nyuma y’ibyumweru bibiri itangiye.

Abafana ba FC Barcelone bahangayikishijwe n’uko Lionel Messi bagenderaho amaze iminsi agorwa no kubona izamu, aho yatsinze penaliti ku mukino wa Villarreal, ariko ntabone izamu mu mikino itatu yakurikiyeho muri Shampiyona.

Ku ruhande rw’umutoza Ronald Koeman, avuga ko hari icyizere ko Messi azasubira mu bihe byiza.

Ati “Birashoboka, uko Messi yitwara bizaba byiza. Arishimye kandi ari gukora cyane, arashaka kuba kapiteni. Uretse ko hari aho agira amahirwe make, nko ku mukino uheruka wa Getafe, yateye umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu. Tuzamubona mu bihe byiza mu minsi iri imbere.”

Messi abaye ari mu bihe byiza kuri El Clásico byaba ari byo bintu abafana ba FC Barcelone bakwishimira. Nta mukinnyi uratsinda ibitego byinshi kumurusha muri uyu mukino. Messi yatsinze ibitego 26 muri El Clásico birimo 18 byo muri La Liga, aho arusha ibitego umunani abanyabigwi ba Real Madrid ari bo Alfredo Di Stéfano na Cristiano Ronaldo.

Undi mukinnyi witezwe muri uyu mukino ni Sergio Ramos wa Real Madrid. Uyu amaze gukina imikino myinshi ya El Clásico kurusha Messi.

Messi yakinnye imikino ya El Clásico 43, ikipe ye itsindamo 19, inganya 11 mu gihe Ramos yakinnye 46, ariko ikipe ye itsindamo 16 gusa.

Hari ugushidikanya niba Ramos azakina uyu mukino wo ku wa Gatandatu nyuma yo kugira imvune y’ivi, ariko amahirwe menshi ni uko azaba ameze neza.

Umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane, azaba adafite umukinnyi wo hagati ufasha ba rutahizamu, Martin Odegaard, wavunikiye mu ikipe y’igihugu cye cya Norvège ndetse byitezwe ko uyu musore w’imyaka 21 azamara hagati y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu hanze.

Amakipe yombi amaze guhura inshuro 244 mu mikino y’amarushanwa, buri imwe itsindamo 96. Real Madrid ni yo igira imikino myinshi yatsinze iyo ubaze iya La Liga gusa, aho ifite intsinzi 73 ugereranyije na 72 za FC Barcelone.

Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bazabasha kureba niba FC Barcelone igeza ku mikino Real Madrid imaze kuyitsinda muri Shampiyona binyuze kuri StarTimes izerekana uyu mukino uri kuba mu mashusho meza ya HD.

FC Barcelone izakira Real Madrid mu mukino wa El Clásico ku wa Gatandatu
Umutoza wa FC Barcelone, Ronald Koeman na Zinedine Zidane wa Real Madrid, bazaba bahanganye ku wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .