Ni inkuru yishimiwe n’abakunzi benshi ba Manchester United ndetse n’abakinnyi ubwabo kuko kuva yatandukana na Eric Ten Hag yahindutse, yongera gutsinda bitagoranye cyane nk’uko byari bimaze kumenyerwa.
Amorim yagiye muri Man United nyuma y’imyaka ine yari amaze muri Sporting aho yitwaraga neza kuko batwaranye Igikombe cya Shampiyona inshuro ebyiri.
Ibihe byiza yagize muri iyi kipe, byatumye akomeza kuvugwa cyane ndetse anitegwa nk’umwe mu batanga icyizere cyo kuzavamo umutoza mwiza.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bimwe wamenya ku mikinire y’uyu mugabo w’imyaka 39 byumvikana ko biri mu byo kwitega mu gihe cye i Manchester.
Uburyo bw’imikinire bwa mbere uyu mutoza akunda cyangwa azwiho ni (3-4-3), aho akinisha abakinnyi batatu mu bwugarizi, bane hagati n’abataha izamu batatu.
Iyo adakoreshe ubu buryo, yifashisha 3-4-2-1 cyangwa 3-5-2 ibyo avuga ko iyi mikinire imufasha kwiharira umukino ndetse no gusatira bikomeye.
Uyu mugabo kandi akina ‘High Pressing’ cyangwa ibyo twakwita gusatira cyane mu rwego rwo gusubirana umupira byihuse nyuma yo kuwutakaza, cyangwa mu gihe ufitwe na mukeba. Muri make ni hamwe atemerera uwo bahanganye kugumana umupira igihe kinini.
Ibi bimufasha kwica umukino w’uwo bahanganye kuko atamwemerera gukina ibyo yateguye bityo bikarangira ari we uyoboye umukino.
Mu mikinire y’uyu mutoza, abakina ku mpande basatira (winger) kenshi abasaba gukina basubira n’inyuma cyane cyangwa bagakina uruhande rwose ibizwi nka ‘full back’. Avuga ko bimufasha kwagura ikibuga no kurema uburyo bwinshi bw’ibitego.
Uyu mutoza kandi akunda ba myugariro bazi gukina umupira neza ku buryo batanga imipira myiza kuri bagenzi babo kuko akina ahererekanya, bakubaka igitego bityo nabo bakagira uruhare mu kubaka umukino.
Uwavuga ko imikinire ye izingiye mu kibuga hagati ntabwo yaba abeshye kuko niho akazi gakomeye gakorerwa. Amorim akunda abakinnyi bo hagati mu kibuga bashobora kurema uburyo bw’ibitego kandi b’indwanyi banakora cyane kuko bafasha mu gusatira no kugarira.
Ni mu gihe ba rutahizamu baba bashobora gukinana na bagenzi babo, muri make bagira uruhare mu mikinire y’ikipe. Aba bagomba kuba bafashwa n’abo ku mpande mu kurema uburyo bwinshi bw’ibitego.
Rúben Amorim ni umutoza ukiri muto kuko yatangiye aka kazi mu 2018. Si mushya kuri Old Trafford kuko yahakoreye imenyereza-mwuga ubwo yatozwaga na José Mourinho afata nk’icyitegererezo.
Mu buzima busanzwe, Amorim ni umugabo utuje ukoresha intwaro yo kuba inshuti n’abakinnyi be bakisanzuranaho. Amakuru avuga ko ahandi akomeye ari ukumenya uko atwara buri mukinnyi bigendanye n’uko ameze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!