Ibyo wamenya ku ivugurura ryakozwe muri Champions League na Europa League ndetse n’akayabo kazashorwamo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Mata 2021 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Ku wa Mbere tariki ya 19 Mata 2021 nibwo habaye inama y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) yemeje ivugururwa rya Champions League izatangira kwitabirwa n’amakipe 36 mu 2024/25 ndetse n’ishyirwaho rya Europa Conference League izaba igwa mu ntege Europa League.

Aya mavugurura yakozwe nyuma yo kugisha inama no kwemezwa n’Ishyirahamwe ry’Amakipe y’i Burayi (ECA) na Komisiyo y’Amarushanwa muri UEFA ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

UEFA yatangaje ko impinduka zakozwe zigamije kubaka ahazaza heza h’umupira w’amaguru kuri buri rwego ndetse bikajyana n’ibikenerwa n’abafatanyabikorwa.

Agaruka ku buryo bushya bwemejwe, Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, yagize ati “Ubu buryo bushya bushyigikiye ishingiro n’ahazaza h’amarushanwa y’imbere mu bihugu mu Burayi bwose ndetse bubumbatiye ihame ry’uko kwitabira amarushanwa binyura mu kubihatanira.”

Ubu buryo bushya buzakomeza gufasha ikipe iyo ari yose kuri uyu mugabane kugira inzozi zo gukina irushanwa rya UEFA Champions League.

UEFA yemeje ko kandi hazongerwa ubushobozi amakipe yitabira amarushanwa yayo yagenerwaga.

Ibinyamakuru bya RMC na Bloomberg byatangaje ko UEFA igiye gushaka umufatanyabikorwa uyiha miliyari 7€ yo gushora muri aya marushanwa.

Iki cyemezo ngo cyafashwe kugira ngo ice intege ishingwa rya European Super League yari yamaze kwigarurira amakipe 12 akomeye i Burayi, ariko atandatu yo mu Bwongereza akaba yahise aryikuramo ku wa Kabiri.

Ni izihe mpinduka zakozwe mu marushanwa ya UEFA?

Hemejwe ko guhera mu mwaka w’imikino wa 2024/25, amakipe akina UEFA Champions League azava kuri 32 akagera kuri 36, hakazabaho impinduka mu buryo iri rushanwa ryakinwagamo.

Rizakinwa mu buryo bwa League, buri kipe ikine imikino 10 n’amakipe 10 atandukanye (imikino itanu mu rugo, itanu hanze), aho kuba itandatu yari isanzwe ikinwa mu matsinda.

Amakipe umunani ya mbere muri league, azahita abona itike yo gukina imikino yo gukuranwamo (¼ ) mu gihe azasoreza ku mwanya wa cyenda kugeza ku wa 24, azakina imikino ibiri ya play-offs (ubanza n’uwo kwishyura) ahataniye kugera muri 1/8 (umwanya wa cyenda kugeza ku wa 16).

Ubwo buryo ni nabwo buzakoreshwa muri UEFA Europa League ndetse n’irushanwa rishya rya UEFA Europa Conference League rizaba rigwa mu ntege ayo yose, rigafatwa nk’irya gatatu guhera muri uyu mwaka wa 2021. Hagendewe ku biganiro bizaba, n’aya marushanwa abiri ashobora kuzajya akinwa n’amakipe 36.

Uburyo amakipe abonamo itike yo gukina aya marushanwa y’u Burayi bizakomeza gukorerwa mu marushanwa y’imbere mu bihugu akomokamo.

Umwanya umwe muri ine yiyongereye muri UEFA Champions League ugenewe ikipe izaba iya gatatu muri shampiyona ya gatanu ku rutonde rw’uko za shampiyona z’ibihugu zikurikirana i Burayi. Undi ugenewe ikipe izatwara igikombe iwayo habanje kongerwa amakipe yitabira iri rushanwa ari uko yatwaye ibikombe iwayo, aho azava kuri ane akaba atanu.

Imyanya ibiri ya nyuma igenewe amakipe abiri atarabonye itike ya Champions League, azemezwa hagendewe ku manota y’uburyo amakipe ahagaze ku rwego rw’u Burayi mu myaka itanu ishize, ariko akaba yarabonye itike ya Europa League cyangwa iya Europa Conference League.

Imikino yose ibanziriza umukino wa nyuma izajya iba hagati mu cyumweru mu rwego rwo gukomeza guha umwanya amarushanwa y’imbere mu bihugu mu Burayi bwose.

UEFA Champions League izatangira kwitabirwa n'amakipe 36 mu mwaka w'imikino wa 2024/25
Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, yavuze ko kubona itike yo gukina amarushanwa yayo bizakomeza gukorerwa mu bihugu bigize iyi mpuzamashyirahamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .