00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku bakinnyi 10 b’Umupira w’amaguru baburiye ubuzima mu kibuga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 September 2022 saa 08:26
Yasuwe :

Nubwo Umupira w’amaguru ari kimwe mu bikorwa bya siporo bihuza abantu benshi ahanini bagamije kwishima hari igihe birangira uku kunezerwa kubyaye amarira cyane cyane nk’igihe umukinnyi apfiriye mu kibuga nubwo bitakunze kubaho.

Mu kibuga cy’umupira w’amaguru haberamo byinshi byiza ndetse n’ibibi kuko ahanini haba harimo guhangana ndetse n’ishyaka ku mpande zose.

Hari byinshi byagiye bibera mu kibuga ndetse bigatuma bamwe bahasiga ubuzima cyangwa bakahakura indwara zikomeye.

Indwara y’umutima ndetse n’indwara zo mu mutwe ni bimwe mu bibazo byibasira cyane abakinnyi, kuko ahanini ibi bice by’umubiri bikora ku kigero cyo hejuru mu gihe bari gukina.

Kubera iyo mpamvu abakinnyi benshi bagiye bagwa mu kibuga ku buryo buteye ubwoba buri wese wabaga ari ku kibuga, imikino imwe n’imwe igahita isubikwa.

Muri iyi nkuru turagaruka kuri bamwe mu bakinnyi bahuye n’ibibazo by’ubuzima by’umwihariko bagapfira mu kibuga mu bihe bitandukanye.

Antonio Puerta

Uyu mukinnyi yakiniraga Sevilla yo muri Espagne yitabye Imana tariki ya 28 Kanama 2007.

Yapfuye nyuma y’iminsi itatu aguye mu kibuga ubwo ikipe ye yahuraga na Getafe FC.

Puerta yataye ubwenge ku buryo imbangukiragutabara zahageze zisanga abakinnyi bagenzi be bari kumwongerera umwuka. Uyu mukinnyi yatoye agatege yikura mu kibuga ariko ageze mu rwambariro yongera kugwa mu buryo buteye inkeke.

Raporo z’abaganga zatangaje ko yazize indwara yo kwangirika kw’igice cyo hasi cy’umutima atigeze avuza mbere bikagira ingaruka ku bwonko.

Miklos Feher

Tariki ya 25 Mutarama 2004 nibwo Miklos Feher yapfuye, afite imyaka 24.

Mu mukino wabahuzaga n’ikipe ye ya Benfica yakinaga na Vitória Sport Club, yituye hasi mu kibuga bagenzi biruka bajya kureba ibimubayeho kuko imbagukiragutabara yatinzeho gato.

Yagejejwe kwa muganga ariko ntibabashije kugira icyo bakora kuko yahageze yashizemo umwuka.

Phil O’Donnell

Phil O’Donnell yapfuye ubwo yari mu kibuga, ubwo ikipe ye ya Motherwell yakinaga na Dundee United, tariki ya 29 Ukuboza 2007, afite imyaka 35.

Mu mukino hagati yikubise hasi ari hafi gusimbuzwa. Ahita ahabwa ubuvuzi bw’ibanze mu gihe kingana n’iminota itanu.

Iyo minota ntacyo yatanze kuko hitabajwe imbangukiragutabara ngo zimugeze kwa muganga.

Urupfu rwe rwatangajwe ku mugoroba wo kuri uwo munsi, raporo zivuga ko nawe yazize indwara yo kwangirika kw’igice cy’ibumoso cy’umutima kitakoraga nk’uko bikwiye ibizwi nka ‘left ventricular failure’.

Hrvoje Ćustić

Hrvoje Ćustić ni umukinnyi ukomoka muri Croatia wapfuye tariki ya 2 Mata 2008. Mu mukino wahuzaga ikipe ya NK Zadar na HNK Cibalia.

Ubwo yari mu kibuga, yakubise umutwe ku nkengero z’inkuta zari hafi yacyo akomereka bikomeye.

Yahise ata ubwenge ku buryo yajyanwe kwa muganga, bakahamugeza yapfuye kuko ubwonko bwe bwari bwahagaze, butakibasha gukora.

Marc Vivien Foe

Tariki ya 26 Kamena 2003, nibwo Foe yaguye mu kibuga ku munota wa 72 w’umukino. Mu mukino wahuza ikipe y’igihugu ya Cameroon yakinaga na Colombia. Nubwo byagaragaraga ko akiri muzima ariko yari yamaze guta ubwenge.

Abaganga bari hafi y’ikibuga byabafashe iminota igera kuri 45 barwana n’umutima kugira ngo wongere utere, ariko biba iby’ubusa.

Uyu mukinnyi yazize indwara ya hypertrophic cardiomyopathy, ituma umutima we utarabashaga kohereza amaraso.

Piermario Morosini

Ku ya 14 Mata 2012 mu mukino wari uri kubera mu Butaliyani wa Pescara na Livorno, Morosini yaguye hasi maze atakaza ubwenge mu gihe yarimo agerageza kubyuka. Yahawe ubuvuzi bw’ibanze n’abaganga bo ku kibuga.

Morosini yafashwe n’indwara z’umutima wanze gukora kuko guhumeka byari bitagishoboka, umutima we urekeraho gukora akigera kwa muganga.

Umukino wahise uhagarara. Bamwe mu bakinnyi bavuye mu kibuga marira ari yose ndetse banamuherekeza kwa muganga.

Endurance Idahor

Endurance Idahor yari umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Nigeria wakiniraga ikipe yo muri Sudani ya Al Merreikh, yapfuye tariki ya 6 Gicurasi 2010 mu mukino bari bahuriyemo na Al Amal.

Uyu mukinnyi wakinaga hagati mu kibuga, bagenzi be bamubonye yikubita hasi, bahita bahamagara ubutabazi vuba vuba. Uyu mukinnyi ntiyigeze agera kwa muganga kuko yapfuye batarahagera.

Ibizamini byagaraje ko Idahor yazize indwara y’umutima. Yapfuye afite imyaka 25.

Akli Fairuz

Fairuz ubwo yari mu kibuga akinira ikipe ya Indonesian club Persiraja akubitwa ku mutwe na mugenzi w’umuzamu wa PSAP Sigli witwa Agus Rahman yikubita hasi.

Nyuma byagaragaye ko we yagize ikibazo gikomeye ahita akurwa mu kibuga ajyanwa kwa muganga.

Tariki ya 16 Gicurasi 2014, nyuma y’iminsi itandatu ageze kwa muganga yahise apfa. Abaganga batangaje ko urupfu rwe rwatewe n’uko akimara gukubitana umutwe na mugenzi we, yahise atangira kuviramo imbere mu mutwe.

Peter Biaksangzuala

Peter Biaksangzuala ni umukinnyi w’Umuhinde wapfuye tariki ya 19 Ukwakira 2014, mu mukino wahuzaga Bethlehem Vengthlang FC yakiniraga na Chanmari West FC .

Uyu mukinnyi ubwo yari mu kibuga yatsinze igitego ariko cyari cyo cya nyuma atsinze.

Biaksangzuala mu gihe yari ari kwishimira igitego yakoze siporo , ariko ntibyamuhira abanza umutwe hasi aho kubanza amaguru. Ijosi rye ryahise ryangirika nawe ahita ata ubwenge.

Uyu mukinnyi yahise yihutanwa kwa muganga ariko bagenzi be bari bagifite icyizere ko ari bugaruke akaba muzima, umuhogo we wari wangiritse ku buryo bitari bigishoboka ko aba muzima, abaganga batangaza ko yamaze gupfa tariki ya 14 Ukwakira 2014.

Icyo gihe Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Buhinde ryahise ribika nimero 21 yambaraga, mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Paulo Sérgio Oliveira da Silva

Ku munota wa 60 w’umukino wahuzaga ikipe ya Sao Caetano na Sao Paulo muri Brazil nibwo Paulo yituye hasi.

Kuva icyo gihe umutima we warahagaze maze ahita atwarwa kwa muganga igitaraganya. Kuko n’ubundi wari wamaze guhagarara, ntacyo abaganga bari bagikoze.

Ibizamini ku buzima bwe byagaragaje ko umutima we wapimaga amagarama 600, bikavugwa ko yahitanywe n’indwara yo kubyimba k’umutima bituma wifunga ntubashe kohereza amaraso.

Mu rwego rwo kwirinda ibibazo nk’ibi bigwirira abakinnyi mu kibuga cyane cyane iby’indwara zo mu kibuga, amakipe yita ku buzima bw’abakinnyi bayo bakabapimisha mbere yo kubaha amasezerano ndetse rimwe na rimwe afite ubushobozi abapimisha mbere y’imikino.

Mu ndwara zipimwa hibandwa cyane mu zagize ingaruka ku bandi bakinnyi by’umwihariko indwara z’umutima, iz’ubuhumekero ndetse n’indwara z’umuvuduko w’amaraso.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .