00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo utabonye: Abayovu n’Aba-Rayons bakozanyijeho mu rwambariro mbere y’umukino (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 6 Gashyantare 2023 saa 07:41
Yasuwe :

Mbere y’umukino Rayon Sports yakiriyemo Kiyovu Sports, habaye amakimbirane yavuyemo gufatana mu mashati kugeza ubwo Polisi y’Igihugu ihagobotse ikayahosha.

Byabaye ku Cyumweru, tariki ya 5 Gashyantare 2023, mu Mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Regional ya Muhanga.

Ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yari igeze i Muhanga, yasanze Rayon Sports yo yahageze mbere, myugariro wa yo unakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi, Ndayishimiye Thierry yangiwe kwinjirana n’abandi mu rwambariro kuko atari yambaye imyenda y’ikipe.

Uyu musore utakinnye uyu mukino kubera ikibazo cy’imvune, yaje yambaye ipantalo y’itiriningi, umupira w’umweru, yarengejeho ijire n’ingofero by’umukara.

Ubushyamirane bwatangiye ubwo Ushinzwe gucunga Urwambariro rwa Rayon Sports, Hakizimana Rafiki, yabuzaga uyu musore kwinjirana n’abandi.

Yamubwiye ati “Niba utambaye imyenda isa n’iy’ikipe yawe bivuze ko utari bukine. Niba utari bukine rero nturi bwinjire hano ca ku irembo ujye mu myanya y’icyubahiro.’’

Akimara kumubwira ayo magambo, Umunyezamu akaba na Kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves, yaritaye mu gutwi asubiza Hakizimana ko n’iyo uyu myugariro yaba atambaye imyenda y’ikipe cyangwa atari bubanzemo ariko ari umukinnyi wa Kiyovu Sports.

Mu guterana amagambo ni ho havukiye gushyamirana kugeza n’aho bafatanye mu mashati.

Hahise haza abakinnyi b’impande zombi yaba aba Kiyovu Sports n’aba Rayon Sports bagerageza kubakiza gusa ntibyarangirira aho biba ngombwa ko Polisi yari ishinzwe umutekano ku kibuga na yo ihagoboka ishyiraho akayo, imvururu zibona gucogora.

Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi baretse Ndayishimiye Thierry arinjira. Umukino wakinwe yicaye mu myanya y’icyubahiro

Umunyamategeko, Umuyobozi w’amarushanwa akaba n’Umuvugizi wungirije w’Ishyirahamwe rya Ruhago Nyarwanda, FERWAFA, Karangwa Jules, yinjiye mu rwambariro guhosha uyu mwuka mubi asangamo Polisi.

Yabasabye gutuza no koroherana bakareka guteza umwuka mubi kandi bitari ngombwa.

Nyuma y’izi mvururu, Ndayishimiye Thierry yemerewe kwinjira mu rwambariro, asanga bagenzi be ba Kiyovu Sports.

Si benshi bamenye iby’aya mahari yabayeho mbere y’uko uyu mukino w’abakeba utangira.

Nyuma y’imvururu zo mu rwambariro, mu kibuga amakipe yombi yananiwe kwisobanura, asangira amanota.

Rayon Sports yujuje imikino umunani yikurikiranya itazi ibyishimo byo gutsinda Kiyovu Sports uko bimera.

Muri izo nshuro zose, iyi kipe y’i Nyamirambo yatsinzemo esheshatu, amakipe yombi anganya ebyiri.

Nyuma y’imikino 18, Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 33 mu gihe Kiyovu Sports ifite amanota 32 ku mwanya wa gatanu.

Mu mikino itatu itaha, Kiyovu Sports izasura Rwamagana City FC tariki 11 Gashyantare, yakire Marines FC tariki 18 Gashyantare ikurikizeho Bugesera FC tariki 25 Gashyantare 2023.

Rayon Sports imaze kubona intsinzi imwe mu mikino itandatu iheruka, izakirwa na APR FC tariki 12 Gashyantare, isure Gasogi United tariki 18 Gashyantare [zombi zayitsinze mu mikino ibanza], hanyuma yakirwe na Rutsiro FC tariki 25 Gashyantare 2023.

Ku muryango w'urwambariro ni ho habereye imvururu zabyaye gushyamirana
Bapfaga Myugariro Ndayishimiye Thierry wazanye na Kiyovu Sports atambaye imyenda y'Ikipe
Umuyobozi w'Amarushanwa muri FERWAFA, Karangwa Jules (wambaye ishati y'ubururu bwerurutse) yatabaye abasaba gutuza
Uretse Karangwa na Polisi y'Igihugu yarahageze ikiza abashyamiranaga

Amafoto: Ntare Julius

Video: Mugisha Dua


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .