Iri rushanwa rizaba hizihizwa imyaka 100 kuva Igikombe cy’Isi gitangiye gukinwa, rizabera mu bihugu bitandukanye birimo Maroc, Espagne na Portugal.
Iki gihugu cya Afurika cyemerewe kwakirira iri rushanwa ku bibuga bitandatu, Espagne ihabwa ibibuga 11 mu gihe muri Portugal ari ibibuga bitatu.
Imijyi izaberamo irushanwa muri Maroc ni uwa Rabat, Casablanca, Agadir, Marrakech, Fès na Tanger.
Umujyi wa Casablanca ni wo uzaba urimo Stade yitiriwe Hassan II, izubakwa kuri hegitare 100, ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 115.
Izaba ari yo stade nini mu zizakinirwaho irushanwa ndetse ari iya mbere nini yubatswe ku Isi, iri mu ishusho y’ubwato bw’umweru.
Mu Mujyi wa Tanger hari Stade Ibn Batouta (Grand Stade de Tanger) iri kuvugururwa kugira ngo izajye yakira abafana ibihumbi 90 bavuye ku bihumbi 65.
Prince Moulay Abdellah Stadium yo mu Mujyi wa Rabat yashyizwe hasi, yongera kubakwa bushya kugira ngo izajye yakira abantu ibihumbi 65 mu kwitegura Igikombe cya Afurika cya 2025 n’icy’Isi cya 2030.
Stade ya kane ni yo mu Mujyi wa Agadir ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 42, ndetse izavugurwa mu byiciro bibiri mbere yo gukinirwaho CAN 2025 n’Igikombe cy’Isi.
Complexe Sportif de Fès isanzwe ikinirwaho Imikino Ngororamubiri, ariko iyo nzira yo kwirukankiramo izakurwamo, ahubwo hashyirwemo imyanya yo kwicaramo ku buryo izajya yakira abantu ibihumbi 46 bavuye kuri 35 600.
Stade ya Marrakech yakira abantu ibihumbi 42, na yo izavugururwa mu byiciro bibiri kugira ngo ishyirwe ku rwego rwo kwakira amarushanwa y’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika na FIFA.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!