Ibyo StarTimes ihishiye abakunzi b’umupira w’amaguru mu mwaka w’imikino wa 2020/21

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Kanama 2020 saa 12:59
Yasuwe :
0 0

2020 yabaye umwaka udasanzwe, aho abafana bamaze igihe kirekire batareba imipira bari mu rugo ndetse n’aho igarukiye ikabera mu muhezo. Umwaka mushya w’imikino wa 2020/21 uzatangira ku wa 29 Kanama, aho StarTimes iwuhishiyemo byinshi abafatabuguzi bayo bakunda umupira w’amaguru.

Abafatabuguzi ba StarTimes bazaryoherwa no gutangirira ku mukino wa FA Community Shield uzahuza Liverpool na Arsenal ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama kuri Stade Wembley.

Amakipe yombi azahura nyuma y’uko Liverpool yegukanye Premier League nyuma y’imyaka 30 mu gihe Arsenal iheruka kwegukana FA Cup itsinze Chelsea ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, StarTimes yabonye uburenganzira bwo kwerekana Shampiyona ya Espagne, La Liga. Iyi shampiyona iri mu zikunzwe ku Isi, izagaruka ku wa 12 Nzeri yerekanwa ku mashene ya siporo.

Mbere yaho, tariki ya 3 Nzeri, StarTimes izatangira kwerekana irushanwa rya UEFA Nations League. Ni ku nshuro ya kabiri hagiye kuba iri rushanwa rishya rya UEFA rihuza amakipe y’ibihugu by’i Burayi, ahategerejwe imikino irimo uzahuza u Budage na Espagne, Suède n’u Bufaransa ndetse na Portugal ifite igikombe giheruka, izahura na Croatie.

Mu rwego rw’amarushanwa y’ingenzi y’i Burayi, StarTimes izakomeza kugira uburenganzira bwo kwerekana UEFA Europa League. Umukino wa nyuma uheruka warangiye Seville yegukanye irushanwa ku nshuro ya gatandatu, itsinze Inter Milan ibitego 3-2.

Izerekana kandi amarushanwa y’ibikombe by’igihugu atari munsi y’atatu. Bwa mbere, ni irushanwa rya FA Emirates Cup ryo mu Bwongereza rihuriramo amakipe akomeye. Hari kandi Coppa Italia yerekanwa gusa ku mashene ya siporo ya StarTimes muri Afurika ndetse na Copa del Rey yo muri Espagne.

Iki kigo gisakaza amashusho ya televiziyo kiri gukora ibishoboka byose kugira ngo abafana b’umupira w’amaguru mu bice bitandukanye bya Afurika bazaryoherwa n’imikino buri cyumweru kugeza ubwo hazaba haba UEFA Euro 2020 muri Kamena 2021.

StarTimes ni ikigo kiyoboye ibindi mu ikoranabuhanga ryo gusakaza amashusho ya televiziyo muri Afurika, aho gifite abafatabuguzi basaga miliyoni 33 bareba amasheni yayo asaga 600 arimo 65% yo muri Afurika na 25% mpuzamahanga arimo 1.5% yo mu Bushinwa.

StarTimes izerekana amarushanwa atandukanye mu mwaka w'imikino wa 2020/21

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .