Ni umwaka uteye amatsiko benshi kubera uko amakipe yiyubatse ndetse no gukabya inzozi kuri bamwe bagiye gukina Icyiciro cya Mbere bwa mbere mu mateka.
Abakunzi b’iri rushanwa kandi bazongera bagere kuri Stade Amahoro bafitanye amateka nyuma y’igihe ivugururwa.
Biteganyijwe ko iyi shampiyona izakinwa amezi icyenda kuko izasozwa tariki 18 Gicurasi 2025.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bimwe byo kwitega muri iri rushanwa rikunzwe na benshi mu gihugu.
Abatoza batandatu bashya
Mu makipe 16 agize Icyiciro cya Mbere, atandatu afite abatoza bashya kuko batabashije gukomezanya n’ab’umwaka ushize kongeraho abazamukanye na Vision FC na Rutsiro FC.
Aba, ni Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ wasubiye muri Rayon Sports nyuma y’imyaka itanu; Umunya-Serbia Darko Nović wasimbuye Thierry Froger muri APR FC na Kirasa Alain wagiye muri Gorilla FC.
Hari kandi Nzeyimana Ismael uzatoza Etincelles FC y’i Rubavu, Ghyslain Tchiamas wa Gasogi United, Colum Shaun Selby wa Vision FC na Gatera Moussa wa Rutsiro FC.
Igihombo ku makipe yaguze abanyamahanga benshi
Kimwe mu byari byitezwe muri uyu mwaka w’imikino, ni ukongererwa ku mubare w’abanyamahanga bemerewe kwifashishwa ku mukino.
Abanyamuryango b’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) bifuje ko umubare wakongerwa bakaba umunani babanza mu kibuga aho kuba batandatu nk’uko byari bisanzwe.
Si ibyo gusa kuko aya makipe ukurikije uko yitwaraga ku isoko wabonaga byanze bikunze hari icyo baba babiziho kuko nka Police FC yaguze abagera ku munani.
APR FC na Rayon Sports zaguze barindwi kandi aba bose basanga abahasanzwe bityo ikipe igeza muri 12 cyangwa 13.
Icyakora, FERWAFA ntiyakanzwe n’uko aya makipe yaguze, ntiyashyira mu bikorwa icyifuzo cy’abanyamuryango bayo ahubwo yemeza ko bazakomeza kuba batandatu babanza mu kibuga nk’uko byari bisanzwe.
Iki cyemezo kizateza amakipe igihombo kuko tugumye kuri amwe atatu twavuze haruguru, nka Police FC ubu ifite abanyamahanga 13, mu gihe APR FC na Rayon Sports zifite 12.
Ubwo umukino wa Super Coupe utangiza umwaka w’imikino mu Rwanda wari urangiye, Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent, yatangaje ko iki cyemezo cyatumye iyi kipe igorwa cyane no kubona abakinnyi, biba ngombwa ko ahengeka Nsabimana Eric inyuma ku ruhande rw’ibumoso kandi asanzwe mu kibuga hagati.
Rayon Sports na Police zakwambura igikombe APR FC?
Imyaka ibaye itanu yikurikiranya abakunzi ba ruhago mu Rwanda batangira umwaka bibaza ikipe izabasha kwambura APR FC Igikombe cya Shampiyona gusa bikomeje kunanirana kuko iyi Kipe y’Ingabo yakigaruriye.
Nk’ibisanzwe Rayon Sports iza ku isonga mu guhabwa amahirwe yo kuba yakwambura igikombe APR FC ndetse n’uyu mwaka ni ko bimeze.
Gikundiro ni imwe mu makipe yiyubatse cyane uhereye ku mutoza Robertinho ndetse n’abakinnyi nka Omborenga Fitina, Haruna Niyonzima, Ndayishimiye Richard, Niyonzima Olivier, Omar Gningue n’abandi benshi.
Si Murera gusa kuko indi kipe itegerejwe cyane ni Police FC ikomeje kwitwara neza muri iyi minsi.
Iyi Kipe ya Polisi y’Igihugu yegukanye Igikombe cy’Amahoro umwaka ushize ndetse inegukana ikiruta ibindi (Super Coupe) mu cyumweru gishize.
Iyi kipe y’Umutoza Mashami Vincent, yagannye isoko bikomeye kuko yaguze abanyamahanga umunani basanga abandi barimo n’abanyarwanda beza yari ifite.
Kuba iri mu mwuka wo kwegukana ibikombe, ikipe nziza ndetse n’ubushobozi bwo gutera imbaraga abakinnyi binyuze mu gahimbazamusyi kari hejuru, ni bimwe mu bishyira iyi kipe mu zihatanira igikombe.
Nubwo bimeze bityo, burya ngo iyagukanze ntijya iba inturo. APR FC na yo ntabwo iryamye ahubwo izaba yifuza kwisubiza igikombe cyayo.
Iyi kipe na yo yongeyemo imbaraga ihereye mu batoza n’abakinnyi b’amazina akomeye basanga abo ifite kandi bigaruriye iyi shampiyona, bityo ntabwo bizaba byoroshye kuyambura igikombe.
Mukura VS na Musanze FC zo guhangwa amaso
Mu gihe hari abari guhatanira igikombe, hari n’ikindi cyiciro cy’amakipe aba ahanzwe amaso ndetse agira uruhare mu kugena ucyegukana gusa ntabwo bivuze ko na yo aba atifuza kwegukana igikombe.
Bitandukanye n’imyaka itanu ishize, Mukura VS yongeye kubura umutwe igura abakinnyi bakomeye bo gukomeza ikipe yiganjemo abakinnyi bakiri bato bamaze imyaka ibiri bategurwa n’umutoza Afhamia Lotif.
Iyi kipe y’i Huye, yaguze abakinnyi benshi bagera kuri 14 barimo Abanyarwanda bakiri bato yaguze ariko yananyarukiye muri Ghana ihaha rutahizamu Agyenim Boateng Mensah na myugariro Abdul Jalilu bombi yakuye muri Dreams FC yakinnye ½ cya CAF Confederations Cup 2023.
Abakinnyi bakuru, umutoza w’umuhanga kandi umenyereye shampiyona no guhembera igihe ni bimwe mu bigira Mukura ikipe yo guhangwa ijisho muri uyu mwaka.
Indi kipe ni Musanze FC yabaye iya gatatu mu mwaka ushize, kuri ubu hakaba hibazwa niba izabasha gusubiramo ibyo yakoze cyane ko yabashije kugumana umutoza Habimana Sosthène.
Muri iki cyiciro kandi ntabwo warenza ingohe amakipe nka Kiyovu Sports na AS Kigali.
Ihangana riziyongera
Shampiyona y’uyu mwaka yitezweho kuzazamura ihangana hagati y’amakipe kubera ko azajya ahembwa bitewe n’umwanya azasorezaho nk’uko byatangajwe na Rwanda Premier League ishinzwe gutegura shampiyona.
Kenshi mu mpera za shampiyona amakipe yarangwaga no guharirana mu gihe imwe yabaga yizeye kuguma mu Cyiciro cya Mbere igakoresha ubwo buryo mu gucungura indi.
Gutangira guhemba hakurikijwe imyanya, byitezweho kuzagabanya uku guharirana ahubwo bikazongera ihangana mu makipe.
Stade Amahoro izongera gukinirwaho
Stade Amahoro ni ikibuga nakwita gishya muri iri rushanwa ry’uyu mwaka kuko ryaherukaga kuhabera mu myaka ine ishize.
Iyi stade yari imaze imyaka ibiri ivugururwa ishyirwa ku rwego rwo kwakira abafana ibihumbi 45 bicaye neza. Icyakora ntabwo izaberaho imikino myinshi cyane ko ari na mike yabasha kuzuza ibisabwa.
Umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, Rayon Sports izakiramo APR FC tariki 14 Nzeri 2024 ushobora kuzaba uwa mbere uzabera kuri Stade Amahoro nshya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!