Ibyo kwitega ku biganiro bya Nduhungirehe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya ruhago muri Maroc

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Mutarama 2020 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yahuye na Fouzi Lejaa uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc (FRMF).

U Rwanda na Maroc bifitanye umubano mwiza ndetse muri iki gihugu haherutse gufungurwa Ambasade y’u Rwanda i Rabat mu muhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Maroc, Nasser Bourita, ku wa Gatatu.

Nyuma y’iki gikorwa, Amb, Nduhungirehe yanahuye na Fouzi Lekjaa uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc.

Mu byaganiriweho harimo kurebera hamwe uburyo haba ububyutse ku bufatanye bw’iri Shyirahamwe rya Maroc na FERWAFA ku buryo umupira w’amaguru mu Rwanda watera imbere kinyamwuga ufatiye urugero k’uwa Maroc.

Muri Kamena 2015 nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, u Burundi, Gambia na Burkina Faso basinye amasezerano y’ubufatanye n’irya Maroc agamije iterambere ry’umupira w’amaguru, gutegura imikino ya gicuti no guhana ubumenyi.

Ingingo nkuru zikubiye muri aya masezerano harimo gutegura imikino ya gicuti hagati y’u Rwanda na Maroc no gukorera mu gihugu kimwe muri ibi umwiherero ku ikipe y’igihugu, gufashanya gutegura ibikorwa bireba umupira w’amaguru no guhana amahugurwa ku batoza n’abayobozi.

Kuva mu 2014 u Rwanda na Maroc byagiye bikina imikino ya gicuti itandukanye. Iki gihugu cyari cyemeye kuzajya gihugura abatoza batanu b’Abanyarwanda ku mwaka no kuvura abakinnyi batanu b’Abanyarwanda ku mwaka.

Maroc yari yemereye FERWAFA kandi kuyifasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu bana, igatanga ibikoresho mu gihe hari n’ibibuga byari kubakwa mu Rwanda (i Gicumbi, Rusizi na Nyamagabe) ndetse ikanatera inkunga umushinga wa FERWAFA wo kubaka hoteli y’inyenyeri eshanu.

Mbere y’imyaka ibiri ishize, FRMF yari ifitanye umubano wihariye na FERWAFA ndetse abakozi bayo bazaga mu Rwanda kenshi mu nama n’ibikorwa bigamije kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru.

Kuva Nzamwita Vincent De Gaulle wayoboraga FERWAFA avuye ku buyobozi muri Werurwe 2018, uyu mubano wabaye nk’ujemo agatotsi, iyi mishinga yose yari hagati y’impande zombi itangira kugenda biguru ntege ndetse indi irahagarara.

Abakinnyi basaga 12 ni bo bari bamaze kubagirwa muri Maroc kugeza mu 2017 mu gihe byari byitezwe ko mu ntangiriro za 2018 aribwo hari gutangira kubakwa ibibuga bya Rusizi, Gicumbi na Nyamagabe ariko kugeza ubu bikaba bitarakorwa.

Umushinga wo kubaka Hoteli ya FERWAFA wahagaze nyuma y’uko Ishyirahamwe rya Maroc (FRMF) ridatanze amafaranga yari gutuma igera ku kigero cya 75% maze FIFA ikabona gushyiramo inkunga yari yemeye yo kugira ngo iyubakwa ry’iyi hoteli yahagaze igeze kuri 53% irangire.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko FERWAFA yari yemeje ko mu gihe amafaranga ya Maroc ataboneka, hafatwa inguzanyo muri Banki kugira ngo Hoteli igezwe ku rwego FIFA ishobora kubateramo inkunga.

Zimwe mu nyungu u Rwanda rwabonera mu bufatanye bushya na Maroc mu gihe bwaba busubukuwe nk’uko byahoze, harimo kuvurwa kw’abakinnyi, kuzamura impano z’abakiri bato, koroherezwa kw’amakipe y’igihugu yajya gukorera umwiherero muri Maroc, kuzamura ubumenyi bw’abatoza b’Abanyarwanda ndetse no kwiyongera kw’ibikorwaremezo birimo ibibuga.

Ku wa Gatatu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yahuye na Fouzi Lejaa uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc (FRMF)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza