Amakipe ya Premier League azahomba miliyari £1 kubera Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kamena 2020 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Ikigo Deloitte gikora ubugenzuzi mu by’imari, cyatangaje ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premier League, ibyo yinjiza bizagabanukaho miliyari imwe y’ama-pound muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/2020, bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Mu 2018/2019 ibyo amakipe 20 yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza yinjije ubiteranyije bingana na miliyari 5 z’ama-pound. Icyakora muri uyu mwaka bizagabanuka kuko guhera muri Werurwe, shampiyona yahagaritswe habura imikino 92 ngo irangire, none igiye gusubukurwa nta mufana wemewe ku kibuga.

Dan Jones wo muri Deloitte avuga ko hazabaho igabanuka ry’ibyo amakipe yinjiza ndetse n’ibihombo, kandi bikaba mu mupira w’amaguru mu Burayi bwose.

Deloitte itangaza ko igabanuka rya miliyoni 500 z’ama-pound rizaturuka ku yazasubizwa ibigo byerekana imikino ndetse n’igihombo cy’ibyinjira ku mikino kandi rishobora no kuzamara igihe kugeza mu 2020/21.

Kuwa 17 Kamena 2020 nibwo shampiyona y’u Bwongereza izongera gusubukurwa, aho byamaze kwemezwa ko mbere y’umukino hazajya habanza gufatwa umunota wo kwibuka abishwe na Coronavirus no guha icyubahiro abaganga bari guhangana n’iki cyorezo.

Umukino wa mbere uzahuza Aston Villa izakira Sheffield United saa moya z’umugoroba, ukurikirwe n’uwa Manchester City izakira Arsenal saa tatu na 15 z’ijoro.

Manchester City niyo yatwaye Premier League umwaka ushize, icyo gihe amakipe 20 yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza yinjije miliyari zirenga 5 z'ama-pound

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .