Ni inteko rusange yateguwe nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Jean Fidèle wari Perezida w’uyu Muryango, weguye habura iminsi 39 ngo manda ye irangire ku wa 24 Ukwakira 2024, kubera uburwayi.
Yabaye nyuma y’igaruka ry’abahoze bayobora Gikundiro, baganiriye n’inzego ziyobora siporo mu Rwanda nyuma y’imyaka ine basabwe kutongera kugaragara mu bijyanye n’imiyoborere yayo.
Ku muryango, hari urutonde rwahawe abashinzwe umutekano ku ruganda rwa SKOL, aho utibonaho atemerewe kwinjira ngo yitabire inama.
Ngoga Roger Aimable wasigaranye ubuyobozi nyuma yo kwegura kwa Uwayezu, ni we uyoboye iyi nama yahuje abanyamuryango ba Rayon Sports, yitabiriwe n’abarimo abayoboye iyi kipe nka Muvunyi Paul, Dr. Emile Rwagacondo, Munyakazi Sadate, Murenzi Abdallah n’abandi.
Ingingo enye ziyigirwamo ni ukureba uko amakipe y’Umuryango Rayon Sports (abagabo n’abagore) ahagaze, gusuzuma igitekerezo cyo gushinga sosiyete y’ubucuruzi ya Rayon Sports Ltd, guhindura amategeko shingiro n’amatora ya komite nyobozi nshya.
Abahabwa amahirwe yo kuyobora Rayon Sports ni Twagirayezu Thaddée wahurijweho n’abahoze bayobora iyi kipe ndetse na Muvunyi Paul wifuzwaga na benshi, ariko we akagaragaza ko yashyigikira Twagirayezu.
Twagirayezu yabaye Visi Perezida wa Rayon Sports yungirije Munyakazi Sadate, ariko yegura nyuma y’amezi atatu, avuga ko hari isoko yatsindiye, bityo bigoye ko yakomeza inshingano afite mu ikipe.
Uyu mugabo bivugwa ko afite amafaranga menshi, usanzwe uyobora Ishyirahamwe ry’Abakorera mu Gakinjiro ka Gisozi, yari kandi muri Komite y’Inzubacyuho yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ubwo rwakemuraga ibibazo bya Rayon Sports mu 2024, ari hamwe na Murenzi Abdallah na Me. Nyirihirwe Hilaire.
Twagirayezu natorwa, byitezwe ko azaba yungirijwe na Muhirwa Prosper na we wari Visi Perezida ku buyobozi bwa Munyakazi Sadate, ariko akaza kwegura.
Ku rundi ruhande, Muvunyi Paul wifuzwa cyane, yayoboye iyi kipe kugeza muri Nyakanga 2024. Igikundiro cye muri iyi kipe kizamurwa no kuyigeza muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu mwaka w’imikino wa 2017/18 ndetse no gutwara Shampiyona ya 2019 ari yo iyi kipe iheruka.
Amatora aheruka mu 2020, yakozwe n’abanyamuryango bahagarariye amatsinda y’abafana ariko kuri iyi nshuro byitezweho ko amategeko ahindurwa, na bamwe mu bahoze mu buyobozi bw’iyi kipe bakemererwa gutora, bityo bakiyongera ku bahagarariye Fan Clubs 46.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!