Ibyishimo bike ku banyarwanda bakina hanze- uko amakipe yabo yitwaye mu mpera z’icyumweru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Mata 2019 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Impera z’icyumweru dusoje zaranzwe n’ibyishimo bike ku banyarwanda bakina hanze, dore ko muri 14 bakina yo, batatu gusa ari bo amakipe yabo yabashije gutahukana intsinzi mu mikino yakinnye.

Dore uko bamwe muri bo bitwaye mu makipe yabo:

Haruna Niyonzima yatanze umupira wavuyemo igitego cya Simba SC yanyagiriwe muri Congo Kinshasa

Mu mukino wo kwishyura wa ¼ cya CAF Champions League wabaye kuwa Gatandatu, Simba SC yo muri Tanzania ikinamo abanyarwanda babiri; Haruna Niyonzima na Meddie Kagere yatsinzwe na TP Mazembe ibitego 4-1, ihita isezererwa dore ko mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

Haruna Niyonzima yatanze umupira wavuyemo igitego cya Simba SC cyatsinzwe na Emmanuel Okwi ku munota wa kabiri w’umukino, ariko ikipe yabo iza gutsindwa ibitego bine, irasezererwa. Meddie Kagere yakinnye iminota 45 y’igice cya kabiri nyuma yo gusimbura Muzamil Yassin.

AFC Tubize ya Nirisarike Salomon yaratsinzwe

Ku wa Gatanu, AFC Tubize ya Nirisarike Salomon, yakinnye umukino w’umunsi wa kane mu itsinda B mu mikino bishakamo ikipe izamanuka, itsindwa na Lommel United ibitego 3-0, byatumye ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu mu makipe ane.

Waasland-Beveren ya Bizimana Djihad ntiyahiriwe mu gushaka itike ya Europa League

Mu guhatanira umwanya wo gukina Europa League mu Bubiligi, Waasland Beveren ya Djihad Bizimana, ku wa Gatandatu, yatsinzwe na Cercle Brugge ibitego 3-2. Beveren yahawe amakarita abiri atukura kuri Maximiliano Caufriez na Aleksandar Boljević mu gihe uyu mukinnyi w’umunyarwanda wari mu basimbura, atakoreshejwe.

Union St.-Gilloise iyoboye itsinda B ry’iyi mikino n’amanota 12 mu mikino ine mu gihe Waasland Beveren iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Sporting Kansas City ya Rwatubyaye Abdul yanganyije na NY Red Bulls

Sporting Kansas City ya Rwatubyaye Abdul iheruka gusezererwa na Monterrey muri ½ cya CONCACAF Champions League itsinzwe ibitego 10-2 mu mikino yombi (5-0, 2-5), yanganyije na NY Red Bulls ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona ya Major League Soccer muri Western Conference wabaye mu rukerera. Rwatubyaye ntiyari mu bakinnyi bifashishijwe. Ikipe ye kuri ubu iri ku mwanya wa karindwi n’amanota icyenda, irushwa amanota 10 na Los Angeles FC ya mbere n’amanota 19.

Ikipe ya Muhire Kevin yaranganyije

El Dakhleya Sporting ikinamo Muhire Kevin, ku wa Kane, yatsinzwe na Al Gaish ibitego 2-1 muri shampiyona ya Misiri. Iyi kipe kuri ubu iri ku mwanya wa 17 n’amanota 26 mu mikino 29 imaze gukina, aho irusha inota rimwe Nogoom ya nyuma.

Usengimana Faustin n’ikipe ye ni aba mbere muri Zambia

Buildcon FC ya Usengimana Faustin na Nshimirimana David wavuye muri Mukura, yitwaye neza mu gihugu cya Zambia ku wa Gatandatu, aho yatsinze Lumwana Radiants igitego 1-0, ikomeza kuyobora itsinda B n’amanota 23 mu mikino 11.

Gor Mahia idafite Jacques Tuyisenge yanyagiriwe muri Maroc

Gor Mahia yo muri Kenya yaburaga abarimo rutahizamu w’umunyarwanda Tuyisenge Jacques wari ufite amakarita y’umuhondo atamwemerera gukina, yanyagiwe na RS Berkane yo muri Maroc ibitego 5-1 mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru.

Gor Mahia yari yatsindiwe mu rugo ibitego 2-0, yahise isezererwa itarenze ¼ cya CAF Confederation Cup, itsinzwe ku giteranyo cy’ibitego 7-1 mu mikino yombi.

Tusker FC ya Emery Mvuyekure yitwaye neza, KCB ya Mugabo Gabriel itsindwa na Sofapaka ya Mico Justin

Mu mukino wa shampiyona ya Kenya, kuri iki Cyumweru, Tusker FC ikinamo umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Emery Mvuyekure, yitwaye neza, itsinda Kariobangi Sharks ibitego 2-0. Tusker FC iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 34 mu mikino 23 imaze gukina.

Undi mukino wabaye muri Kenya, KCB ikinamo Mugabo Gabriel yatsinzwe na Sofapaka ya Mico Justin igitego 1-0.

Sofapaka iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 44 inganya na Gor Mahia ifite ibirarane bine mu gihe KCB FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 29.

Casa Mbungo, Bakame na Kayumba Soter barakina kuri uyu wa Mbere

Mu mukino wahagaritswe n’imvura, AFC Leopards itozwa na Casa Mbungo André, irakirwa na Sony Sugar mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Mbere saa 09:00.

AFC Leopards ikinamo Kayumba Soter na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ yari ifite igitego cya Whyvonne Isuza ubwo umukino wasubikwaga kuri iki Cyumweru.

Ingwe nk’uko AFC Leopards bayita, irakina uyu mukino iri ku mwanya wa 13 n’amanota 27 mu mikino 22.

Waasland Beveren ya Bizimana Djihad yahawe amakarita abiri atukura
Simba SC ya Haruna Niyonzima ntiyorohewe muri Congo Kinshasa
Gor Mahia yasezerewe na RS Berkane muri CAF Confederation Cup

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza