Igurishwa rya Chelsea ryakozwe na banki yo muri Amerika yitwa Raine Group yari yahawe inshingano zo gukurikirana cyamunara ya Chelsea nyuma y’uko Roman Abrahimovic ayishyize ku isoko kubera ibihano yafatiwe bitewe n’i ntambara y’u Burusiya na Ukraine.
Nubwo Clearlake Capital ariyo ifite imigabane myinshi igera kuri 60%, Todd Boehly ni we uzajya akurikirana imibereho y’ikipe ya buri munsi, bivuze ko abafana ba Chelsea ari we bazaba bateze amaso.
Todd Boehly ni umucuruzi w’umunyamerika w’imyaka 46, akagira umutungo ufite agaciro ka miliyari $4.5.
Yavukiye Bethesda, umujyi uherereye muri Leta ya Maryland, akaba yarakuye ubutunzi bwe mu gushora imari mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi. Ubu akuriye Eldridge Industries, sosiyete y’ishoramari mu bikorwa bitandukanye.
Boehly afite imigabane mu makipe y’imikino itandukanye yo muri Amerika nka LA Dodgers ikina Baseball. Iyi kipe ayibereye umuyobozi akanagiramo imigabane ihwanye na 20%.
Afite kandi imigabane iwanye na 27% mu ikipe ya LA Lakers ikina shampiyona ya Basketball NBA. Iyi migabane ayifatanyije na Mark Walters.
Amakipe yose Boehly ayobora azwiho gushora akayabo mu kugura abakinyi b’ibyamamare. Muri shampiyona ya Baseball, LA Dodgers niyo ihemba abakinnyi umushara uri hejuru cyane.
Ku bafana ba Chelsea bafite impungenge y’uko iyi kipe itazongera guhangana n’ibigugu ku isoko ry’igura n’igurisha, bakwiriye gutuza kuko hari ingingo zirengera ikipe zashyizwe mu masezerano yo kugura.
Zimwe muri izo harimo ko abayiguze batemerewe kugurisha imigabane yabo mu myaka 10, nta kugabana inyungu kandi mbere ya 2032. Mu masezerano kandi harimo n’urugero rw’umwenda batagomba kurenza.
Mu mafaranga iguzwe, miliyari £2.5 zizajya kuri konti ya banki ya Abrahimovic iherereye mu Bwongereza yafatiriwe, mu gihe ategerejwe kwifashishwa mu bikorwa by’ubugiraneza cyane gufasha abagizweho ingaruka n’intambara y’ u Burusiya na Ukraine.
Andi miliyari £1.75 azashorwa mu bikorwa by’ikipe harimo kugura abakinnyi, kuvugurura stade, guteza imbere ikipe y’abagore n’amakipe y’abato.
Chelsea byitezwe ko izagurishwa byeruye mu mpera za Gicurasi nyuma y’uko Leta y’u Bwongereza n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru batanze uburenganzira ko igurishwa ku mugaragaro.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!