Ibyashingiweho ngo u Rwanda rugirirwe icyizere cyo kwakira icyicaro cya FIFA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Gashyantare 2021 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko umubano mwiza Perezida Kagame afitanye na Gianni Infantino uyobora FIFA, iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda n’umutekano usesuye biri mu byatumye urwego rushinzwe umupira w’amaguru ku Isi rwifuza kugira ishami i Kigali.

Ku wa 19 Gashyantare 2021 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ryafunguye icyicaro cyaryo kigamije iterambere mu karere (FIFA Regional Development Office ) i Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku wa Gatatu, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko ibiganiro byo kwakira iki cyicaro byatangiye mu mwaka ushize ubwo Gianni Infantino uyobora FIFA yasuraga u Rwanda.

Yavuze ko kandi mu byashingiweho kugira ngo u Rwanda rugirirwe iki cyizere harimo umubano mwiza rufitanye n’amahanga, uburyo rukomeje gutera imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuba hari umutekano usesuye.

Ati “Yatubwiye ko bifuza gufungura ishami rya FIFA muri aka karere, tumugaragariza ko nk’u Rwanda twiteguye kwakira icyo cyicaro.”

“Hari byinshi rero byagendeweho, barebye u Rwanda uburyo ruhagaze, aho rwavuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugera uyu munsi hari aho twavuye hari n’aho twageze.”

“Umubano dufite nk’u Rwanda n’amahanga, ikindi ni ukuba ubukungu bwacu bugenda butera imbere no kuba mu Rwanda hari umutekano usesuye ku buryo umuntu wese ushaka gushora imari mu Rwanda cyangwa ushaka gushinga icyicaro bimworohera kuko aba afite umutekano w’abantu n’ibintu byabo.”

Yakomeje avuga ko ikindi kiri mu byatumye u Rwanda rugirirwa icyizere ari imikoranire hagati ya FIFA na FERWAFA nk’umunyamuryango w’uru rwego rushinzwe umupira w’amaguru ku Isi.

Minisitiri Munyanyaju yashimangiye ko “Ikindi cyihariye ni uko hariho umubano mwiza Umukuru w’Igihugu afitanye n’umukuru wa FIFA. Nabyo biri mu byateye imbaraga kugira ngo bashyire icyicaro hano mu Rwanda.”

Ubwo yafungura iki cyicaro giherereye mu igorofa rya gatandatu ry’inyubako ya I&M Bank iri mu Karere ka Nyarugenge, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashimiye Perezida Kagame kuba yaremeye ko gishyirwa mu Rwanda.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka mwaka nibwo Guverinoma y’u Rwanda, binyuze mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021, yemereye FIFA kugira icyicaro mu gihugu muri gahunda iri Shyirahamwe ryashyizeho ryo kongera amashami yaryo mu bice bitandukanye.

Icyashyizwe i Kigali ni kimwe muri bine bimaze gufungurwa muri Afurika, aho ibindi byashyizwe i Dakar muri Sénégal, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo n’i Brazzaville muri Congo mu gihe ku Isi yose hamaze gufungurwa 22.

Kizaba gihuriweho n’ibihugu 11 ari byo u Rwanda, u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Eritrea, Kenya, Uganda, Somalia, Sudani, Sudani y’Epfo na Tanzania.

Indi nkuru wasoma: Inyungu u Rwanda rwiteze mu kugira icyicaro cya FIFA i Kigali

U Rwanda na FIFA byasinyanye amasezerano yo kugira icyicaro i Kigali ku wa 19 Gashyantare 2021
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashimiye Perezida Kagame uburyo ashyigikira umupira w'amaguru no kuba yaremeye ko bashyira icyicaro i Kigali
Kuri uwo munsi, Gianni Infantino yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame amuha impano y'umupira wo gukinana
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa (ubanza ibumoso) yereka Perezida wa FIFA, Gianni Infantino (wa kabiri ibumoso, hagati) aho icyicaro cy'i Kigali kizajya gikorera mu igorofa rya gatandatu ry’inyubako ya I&M Bank
Abayobozi b'amashyirahamwe y'umupira w'amaguru batandukanye barimo abo muri Afurika y'Iburasirazuba bitabiriye ifungurwa rw'iki cyicaro i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .