Ni wo mukino wa mbere wa Shampiyona wabereye muri Stade Amahoro kuva yavugururwa igashyirwa ku rwego rwo kwakira abafana ibihumbi 45 bicaye neza.
Wari witezwe cyane kubera amagambo yari yatangajwe na Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), avuga ko azatsinda Gikundiro mu buryo bworoshye cyane, gusa byarangiye bimunaniye.
Si ibyo gusa kandi kuko wari urenze kuba umukino wa ruhago kuko uyu mugabo yari yakoze iyo bwabaga ashaka abafite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda ngo bazasusurutse abitabira uyu mukino.
Mbere y’umukino, abari muri Stade Amahoro basusurutswaga n’aba DJ batandukanye nka Dj Crush, DJ Caspi na Miss Muyango Claudine wari uyoboye ibi birori.
Mu karuhuko k’igice cya mbere, ibintu byahinduye isura ubwo DJ Marnaud n’ababyinnyi be, DJ Brianne na Dj Sonia bajyaga ku rubyiniro.
Mu gususutsa abantu, babifashwagamo n’abandi nka General Benda umaze kwamamara mu kubyina, Semuhungu Eric n’abandi benshi. Kubera uburyohe bwarimo, iminota isanzwe yo kuruhuka yongeweho iminota itanu iba 20.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bihe by’ingenzi byaranze uyu mukino by’umwihariko hanze y’ikibuga mu buryo bw’amafoto ya Kasiro Claude na Kwizera Hervé.
Amafoto: Kasiro Claude & Kwizera Hervé
Video: Bizimana Confiance & Rwibutso Jean Damour
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!