Ni imyitozo yamaze iminota 43, yagaragayemo abakinnyi 21 batarimo umunyezamu Khadime Ndiaye wamaze gutakaza umwanya ubanza mu kibuga.
Mu bakinnyi bakoreye kuri Stade Umuganda, imbere y’Umutoza w’Agateganyo, Rwaka Claude, harimo Nsabimana Aimable utarakinnye imikino ibiri iheruka.
Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi ariko akaba ashobora kwifashishwa hagati, yakoranye imyitozo n’abandi bagize ikipe ya mbere barimo Omar Gning, Omborenga Fitina na Nshimiyimana Fabrice wakiniye ikipe nkuru wa mbere ku mukino wa Muhazi United.
Muhire Kevin, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndayishimiye Richard, Prinsse Junior Elenga-Kanga, Biramahire Abeddy na Rukundo Abdul Rahman ni abandi bakinnyi bakoze imyitozo bigaragara ko bazabanza mu kibuga. Umunyezamu Ndikuriyo Patient yakoranye na Aziz Bassane, Souleymane Daffé na Adama Bagayogo bashobora kuzajya mu kibuga basimbuye.
Ni mu gihe Bugingo Hakim, Iraguha Hadji na Kanamugire Roger bitoreje mu itsinda ry’abasimbura ryarimo umunyezamu wa kabiri, Mugisha Yves.
Rayon Sports ya kabiri n’amanota 50, ikeneye intsinzi imbere ya Etincelles FC kugira ngo yongere kwigaranzura APR FC ya mbere n’amanota 52.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasubiye ku gasongero kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kunyagira Rutsiro FC ibitego 5-0 mu mukino wakurikiwe n’abakinnyi ba Rayon Sports.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!