00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaranze imyitozo ya nyuma ya Rayon Sports yitegura guhura na Etincelles FC (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 April 2025 saa 08:43
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo ya nyuma kuri Stade Umuganda aho izakirirwa na Etincelles FC mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2025.

Ni imyitozo yamaze iminota 43, yagaragayemo abakinnyi 21 batarimo umunyezamu Khadime Ndiaye wamaze gutakaza umwanya ubanza mu kibuga.

Mu bakinnyi bakoreye kuri Stade Umuganda, imbere y’Umutoza w’Agateganyo, Rwaka Claude, harimo Nsabimana Aimable utarakinnye imikino ibiri iheruka.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi ariko akaba ashobora kwifashishwa hagati, yakoranye imyitozo n’abandi bagize ikipe ya mbere barimo Omar Gning, Omborenga Fitina na Nshimiyimana Fabrice wakiniye ikipe nkuru wa mbere ku mukino wa Muhazi United.

Muhire Kevin, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndayishimiye Richard, Prinsse Junior Elenga-Kanga, Biramahire Abeddy na Rukundo Abdul Rahman ni abandi bakinnyi bakoze imyitozo bigaragara ko bazabanza mu kibuga. Umunyezamu Ndikuriyo Patient yakoranye na Aziz Bassane, Souleymane Daffé na Adama Bagayogo bashobora kuzajya mu kibuga basimbuye.

Ni mu gihe Bugingo Hakim, Iraguha Hadji na Kanamugire Roger bitoreje mu itsinda ry’abasimbura ryarimo umunyezamu wa kabiri, Mugisha Yves.

Rayon Sports ya kabiri n’amanota 50, ikeneye intsinzi imbere ya Etincelles FC kugira ngo yongere kwigaranzura APR FC ya mbere n’amanota 52.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasubiye ku gasongero kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kunyagira Rutsiro FC ibitego 5-0 mu mukino wakurikiwe n’abakinnyi ba Rayon Sports.

Serumogo Ali ni umwe mu bakoreye mu itsinda ry'abasimbura
Elanga-Kanga na Nshimiyimana Fabrice bashobora kubanza mu kibuga ku Cyumweru
Nshimiyimana Fabrice agerageza gucenga Omar Gning
Biramahire Abeddy ategerejweho ibitego mu busatirizi bwa Rayon Sports ku Cyumweru
Muhire Kevin ashoreye umupira ubwo yari asatiriwe na Biramahire Abeddy
Nsabimana Aimable, Elanga-Kanga na Ndayishimiye Richard mu myitozo ya nyuma
Ishimwe Fiston akinana na Kanamugire Roger
Umunyezamu Mugisha Yves ni we usigaye ari nimero ya kabiri muri Rayon Sports
Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange' aterana umupira Iraguha Hadji mu myitozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .