Uyu muyobozi yabigarutseho nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 22 wa Shampiyona.
Ibi byatumye Vision FC iguma ku mwanya wa nyuma n’amanota 16.
Birungi yavuze ko agifite icyizere gusa agaragaza impungenge kuko ahanganye n’amakipe y’amazina akomeye mu Rwanda.
Ati “Dusigaje imikino umunani kandi turateganya kuyitsinda kuko iyi kipe nta we itatsinda na APR FC yagize amahirwe. Byose biri mu biganza byacu. Ntabwo nagendera ngo ndi kurwana na Kiyovu, iby’umupira wacu murabizi. Hari amakipe amanuka bakayagaruramo, njye ndi gushaka amanota yo kwirwanaho.”
Uyu muyobozi yanavuze ko hari imikino itandatu bibwe bigaragara bityo atekereza ko iyo igenda neza atari kuba ari mu mwanya arimo.
Ati “Ibintu byo kwibira abakinnyi babireke kuko n’iyo bagiye mu Amavubi niko abakinnyi baba batekereza kandi ntacyo bitugezaho. Gusa uyu mukino wari usobanutse ntabwo batwibye ariko hari itandatu batwibye bigaragara cyane.”
Vision FC ni ikipe izwiho kuzamura impano. Birungi abajijwe niba azabikomeza, yavuze ko ari inshingano zabo gusa bigoye kuko amakipe menshi akunda kutwara abakinnyi ku buntu uretse APR FC na Police FC.
Ati “Kuzamura impano twarabikoze nta kinini twabivanyemo uretse ishema ry’abakinnyi bakiniye Amavubi. Gusa nta mafaranga tubona kuko amakipe menshi aba ashaka gufatira abakinnyi ubuntu.”
Yakomeje agaragaza ko kuzamura impano z’abato ari inshingano kandi bazabyagura bakongeramo n’icyiciro cy’abakobwa.
Nubwo uyu muyobozi avuga ibi, Vision FC irakomerewe cyane kuko mu mikino umunani ya Shampiyona isigaye, iyi kipe ifite Gasogi United, Musanze FC, Kiyovu Sports, AS Kigali, Marine, Police FC, Rayon Sports na Mukura VS.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!