Namenye asigaje iminsi icumi ari Umunyamabanga wa Rayon Sports aho guhera tariki ya 1 Ukwakira azava kuri izi nshinganano yagiyemo muri Nzeri 2022.
Aganira na IGIHE yasobanuye byinshi ku buzima bwo muri Rayon Sports, ikipe yishimira ko ayisize ahantu heza kurusha uko yayisanze.
Ati “Nasanze Rayon Sports ifite umufatanyabikorwa umwe ariko ubu nyisigiye abarenga bane. Iyo unyuze ahantu ukabona uburyo abafana Rayon Sports baba bambaye imyenda y’ikipe na cyo ni icyo kwishimira. Ndanishima ko nagize uruhare mu gushinga ikipe y’abagore imaze guhindurira ubuzima benshi.”
Uyu Munyamabanga wa Rayon Sports yavuze ko mu byo yishimira kandi harimo kuba yarakoranye n’Umuyobozi nka Jean Jean Fidèle Uwayezu amwifuriza kurwara ubukira.
Ati “Perezida Jean Fidèle ni umuyobozi ntagereranywa wafashije Rayon Sport muri byinshi nubwo hari abatabimenya. Rayon Sports ihombye umuntu ukomeye ndetse ntibizafata igihe ngo abakunzi b’iyi kipe babone agaciro ka Jean Fidèle.”
Ikipe ya Rayon Sports mu gihe cya Patrick Namenye yagiye ivugwamo kugura abakinnyi batari ku rwego rwayo, bikavugwa ko uyu munyamabanga yaba yaragize uruhare ngo bagurwe kugira ngo bazamuhe ku mafaranga yabatanzweho, icyo bamwe bita injyawuro.
Namenye yavuze ko igisekeje ari uko abavuzwe barimo Gomis Alfred batatanzweho amafaranga, avuga ko abanyamakuru babitangaje bari bafite ababakoresha kubera izindi nzangano zibyihishe inyuma gusa ananenga itangazamakuru rya Siporo muri rusange ku mpamvu ridacukumbura ngo rishake amakuru y’ukuri.
Ati “Dufite itangazamakuru ry’irinebwe. Ni gute hashira imyaka bivugwa ko umuntu arya amafaranga mu bakinnyi hakabura n’umwe ukora ubushakashatsi kuri iki kibazo ngo azane nibura umukinnyi ubihamya.”
Namenye yabwiye IGIHE ko ku giti cye yumva Rayon Sports itagurishwa ahubwo yashakirwa imishinga yo kubyaza abafana ubushobozi. Yavuze kandi ko nta mufana wa Rayon Sports wigezwe uhezwa nkuko byavuzwe.
Yasoje avuga ko hari indi mirimo yabonye agiye kwerekezamo gusa ko mu gihe kitari icya vuba aramutse agiriwe icyizere yagaruka muri Rayon Sports. Uyu ngo muri uku kwezi kwa Cumi ari bubone Impamyabushobozi ihanitse mu kumenyekanisha ibikorwa bya Siporo [Sports Marketing and Communication].
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!