Ibi bikaba byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru cyayobowe na Chairman w’iyi kipe, Brig Gen Deo Rusanganywa, cya mbere yari akoze kuva yashyirwa ku buyobozi.
Uyu muyobozi wa APR FC yavuze ko yagowe cyane n’iminsi ye ya mbere mu ikipe kuko yasanze imikino yegeranye.
Ati “Nagowe cyane n’iminsi ya mbere kuko twasanze imikino yegeranye […] kuba twarakinnye imikino kuriya ntibyari bikwiye, kuko ibirarane ntabwo twabigizemo uruhare byatewe no kuba dukina imikino mpuzamahanga kandi dufite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu.”
“Ubwange noneho ndabibemereye ni njye wiyandikiye ya baruwa (isaba gukuraho umukino wa Police FC mbere ya Rayon Sports) ni uburenganzira bwacu nk’imwe mu makipe agize Rwanda Premier League.”
Chairman wa APR FC yanabajijwe ibijyanye n’umutoza Darko Nović utishimiwe n’abafana, atangaza ko nubwo batishimiye umwanya bariho ubu, gusa ngo ntaho bahera bamwirukana kuko amasezerano ye arimo ingingo nyinshi zimurengera.
Ati: “Hari ibyo yasabwe n’abamuhaye amasezerano ko natabigeraho ashobora gusezererwa. Kuri ubu ntabwo byari byanga ngo tuvuge ko yabyishe. Tugomba kubaha amasezerano ye kugeza uyu munsi.”
Ubuyobozi bwa APR FC bwabajijwe icyo buvuga ku kuba ari bwo bwishyura amafaranga menshi mu Rwanda nk’uko IGIHE yabyanditse maze Rusanganywa avuga ko nubwo bishimira ingengo y’imari bahabwa na Minisiteri y’Ingabo ariko ku bwabo akiri make ugereranyije n’ibyo baba bifuza gukora.
Ati “Ingengo y’imari yacu ntabwo ihagije. Hari byinshi twifuza gukora tutageraho kubera ubushobozi. Tugiye gutangira gushakira ubushobozi ahandi atari MINADEF gusa.”
Ku bijyanye n’abakinnyi baheruka gusezererwa, ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwabisabwe n’umutoza, wari wanifuje ko hagenda benshi ariko bagahitamo gusezerera babiri batakinaga.
Yashimangiye ko Chidiebere Nwobodo Johnson na Godwin Odibo buri umwe yahawe imperekeza y’amezi atandatu y’umushahara.
Muri iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’abagize Komite ya APR FC, ubuyobozi bw’iyi kipe bwanahakanye bwivuye inyuma amakuru avuga ko hari abakinnyi b’abanyarwanda banga guha imipira abanyamahanga bakinana, Rusanganywa avuga ko bidashobora gukorwa kuko ari abanyamwuga.
Ati “Ni ibihuha byaje gutyo gusa, twarabibabajije na bo birabababaza cyane.”
Team Manager wa APR FC, Maj Kavuna Elias, yijeje abakunzi b’iyi kipe ko bazegukana igikombe cya Shampiyona.
APR FC izasubukura Shampiyona kuwa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2025 yisobanura na Kiyovu Sports ya nyuma Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!