Ni umushinga umaze amezi ane utangiye aho nibura Akarere ka Gatsibo na Nyagatare tuzagira ikipe imwe, Ngoma na Kirehe tugire ikipe imwe, Kayonza na Rwamagana tugire ikipe imwe ndetse n’iya Bugesera.
Muri uyu mushinga uturere tuzajya twumvikana umukino twahuriraho, mu Karere kamwe hajye ikipe, mu kandi hubakwe ikibuga izajya ikiniraho. Ibi ngo bizatuma iyo kipe igira amikoro ahagije ku buryo nijya mu Cyiciro cya Mbere itazigera isubira inyuma ahubwo izajya ihatana kugeza no ku bikombe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko iki gikorwa cyo kwihuza kitareba umupira w’amaguru gusa ahubwo kinareba n’indi mikino itandukanye ikomeye igiye iri mu turere.
Yavuze ko nk’Intara batanze inama y’uko uturere twakwihuza tukagira ikipe imwe ikina umupira w’amaguru twahuriraho tukanumvikana izina twayita noneho hakanarebwa undi mukino buri Karere kashyigikira ku buryo kawuteza imbere cyane.
Ati “Intara yatanze ubujyanama ko uturere tubiri twahura tugahuza ubushobozi n’abaturage cyangwa abafana, Nyagatare igahura na Gatsibo, Kayonza na Rwamagana, Ngoma na Kirehe noneho Bugesera igakomeza ikirwanaho tugashyiramo imbaraga nyinshi ariko tunavuga ko mu guhuza imbaraga bizafasha ya mikino gutera imbere.”
Yatanze urugero nko ku Karere ka Kirehe ko bari imbere cyane mu mikino ya Volleyball, avuga ko bafite ikipe mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ngo bashobora gufatanya na Ngoma iyo kipe igakomera kurushaho noneho na ya Volleyball bakayizamura mu gihe bahuje ubushobozi.
Guverineri Gasana yavuze ko mu ngengo y’imari ivuguruye kuri ubu bazarebera hamwe imikino mike bafata bagatera inkunga bijyanye n’ubushobozi buhari ku buryo ngo mu Ntara y’Iburasirazuba bagira amakipe akomeye mu mikino yose. Amakipe bazafata ngo bifuza ko bayashoramo ku buryo anatwara ibikombe.
Biteganyijwe ko uretse amakipe ane y’umupira w’amaguru uturere tuzanareba indi mikino twahuriraho nibura buri Karere kakagira ikipe imwe mu mukino runaka kajya gatera inkunga.
Ibi ngo ntibizakuraho na gahunda isanzwe yo guteza imbere indi mikino ngo kuko imikino bazahitamo izashorwamo amafaranga menshi itezwe imbere ariko n’indi mikino isanzwe ikomeze itezwe imbere binyuze mu mashuri n’ahandi henshi hatandukanye.
Iburasirazuba hasanzwe amakipe akomeye mu mupira w’amaguru arimo Bugesera FC, Rwamagana City na Sunrise FC. Hari kandi n’abarizwa mu Cyiciro cya Kabiri arimo Etoile de l’Est na Kirehe FC.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!