Iri rushanwa riteganyijwe kuzabera muri Uganda hagati ya tariki ya 14 na 28 Ukuboza 2024.
Komiseri w’Amakipe y’Igihugu mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Ngendahayo Vedaste yabwiye IGIHE ko ku kigero cya 95% u Rwanda rutazitabira iri rushanwa.
Yagize ati “ Ku kigero cya 95% ntabwo tuzitabira. Abana bari mu bizamini rero Minisiteri ya Siporo n’iy’uburezi zanananiwe kumvikana.”
Nubwo uyu muyobozi avuga ibi, iyi kipe yagaragaje kukitegura neza mbere kuko ubwo hahamagarwaga abakinnyi 63 bagombaga kuzavamo abazajya muri iri rushanwa, 24 basezerewe kubera kugira imyirondoro idahuye na 19 bakuwemo bazira kubeshya imyaka.
Inkuru bifitanye isano: Amavubi U-17: Imyirondoro idahura no kubeshya imyaka byatumye 43 basezererwa
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!