Ni imikino y’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona, aho ku wa Gatandatu, tariki 28 Nzeri 2024, Rayon Sports izasura Rutsiro FC saa Cyenda, bukeye bwaho, APR FC izacakirane na Etincelles FC, mu mikino yombi izabera kuri Stade Umuganda.
Ni imikino yitezwe cyane ndetse yatangiye gushyushywa mu buryo butandukanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Umukino wa Gikundiro na Rutsiro FC ugiye gukinwa mu gihe amakipe yombi yatsinze umukino uheruka, by’umwihariko iyi kipe yo mu Burengerazuba iri ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi.
Ku rundi ruhande, amatsiko ni yose ku bakunzi ba APR FC kuko umukino wayo na Etincelles FC ni wo wa mbere wa Shampiyona igiye gukina muri uyu mwaka.
Ni umukino iyi kipe y’i Rubavu yitezemo kwinjizamo amafaranga menshi azava mu bwitabire, bityo ikayakemurisha bimwe mu bibazo biyugarije byo kudahemba cyane ko abakinnyi bayo bamaze iminsi ibiri badakora imyitozo kubera kudakorwa mu ntoki.
Si mu kibuga gusa kuko no hanze yacyo bizaba ari ibicika nk’uko aka karere kamaze kubimenyereza abitabira imikino ya habereye.
Umuyobozi ushinzwe Amarushanwa muri Rwanda Premier League, Bigirimana Guss yabwiye IGIHE ko ibi babikoze mu rwego rwo gufasha abantu gusabana binyuze muri Ruhago.
Ati “Ibi twabikoze mu rwego rwo guha impamvu abakunzi ba Ruhago kuko benshi bafata Rubavu nk’ahantu ho kuruhukira. Ku Karere ka Rubavu ho ni umwihariko kuko ni uburyo bwo kuzamura ubukungu kuko abikorera bazacuruza cyane kandi mu nzego zose.”
Yakomeje avuga ko atari Rubavu gusa kuko ibihe nk’ibi binateganyijwe i Huye mu mpera z’Ukuboza 2024.
Ati “Umupira tugomba kuwuha abantu mu buryo ubasigira urwibutso rwiza rubashimisha. Ab’i Huye nabo batwitege kuko ijoro nk’iri rizabaho ku munsi wa 15 wa Shampiyona niba nta gihindutse.”
Bimaze kumenyerwa ko iyo imwe muri aya makipe y’ibigugu muri Ruhago y’u Rwanda yagiye i Rubavu biba ari ibicika kubera imiterere y’aka karere k’ubukerarugendo, aho usanga abantu benshi bakoresha uwo mwanya mu kuruhuka no gusabana bikomeye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!