Ibirori bya ruhago StarTimes ihishiye abafatabuguzi bayo muri Mutarama 2021

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Mutarama 2021 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Umwaka wa 2021 watangiranye ibirori kuri StarTimes nk’ikigo kiyoboye ibindi mu kwerekana amarushanwa akomeye y’umupira w’amaguru wo muri Espagne, mu Budage, mu Butaliyani no mu Bwongereza.

Abakunzi b’umupira wo mu Bwongereza bazaryoherwa n’amajonjora abiri ya FA Cup, aho irya gatatu n’irya kane, yombi azakinwa hagati ya tariki ya 8 n’iya 22 Mutarama 2021.

Imwe mu mikino ikomeye itegerejwe irimo uzahuza Aston Villa na Liverpool, uwa Crystal Palace na Wolves, mu gihe Arsenal ifite irushanwa riheruka, Manchester United na Leicester City zahiriwe na tombola.

Mu Budage, guhera tariki ya 10 Mutarama, Shampiyona izakomeza, aho hitezwe ihangana hagati ya Bayern Munich ya mbere n’amakipe ayikurikiye arimo Leipzig, Leverkusen na Dortmund.

Mu Majyepfo y’Uburayi, mu Butaliyani hazaba Suppercoppa Italiana ku wa 20 Mutarama, aho Juventus ifite igikombe cya Serie A izahura na Napoli yatwaye Coppa Italia.

Mbere y’uyu mukino, hazaba imikino ya 1/8 ya Coppa Italia izakinwa hagati ya tariki ya 12 n’iya 16 Mutarama, icyiciro kirimo amakipe nka A.C. Milan, Inter Milan, Roma n’ayandi akomeye azaba ashaka kugera muri ¼ kizakinwa ku wa 27 Mutarama.

Muri Espagne, hateganyijwe amarushanwa arimo La Liga, Copa del Rey na Supercopa de España.

Kuwa 13 Mutarama, Real Sociedad izahura na FC Barcelone mu gihe ku munsi ukurikiyeho, hazaba hatahiwe Real Madrid na Athletic Club. Amakipe azatsinda iyi mikino ya ½ cya Super Cup azahurira i Seville ku wa 17 Mutarama.

Copa del Rey izinjira mu cyiciro cya 1/16 ku wa 16 Mutarama, gikurikiwe n’icya 1/8 ku wa 27 Mutarama mu gihe mu ntangiriro za Gashyantare hazakinwa ¼.

Ukwezi kwa Mutarama 2021 kuzaba kuzuyemo imikino itandukanye irimo n’iya Shampiyona ya La Liga, yose izerekanwa iri kuba ku mashene ya siporo ya StarTimes.

StarTimes izerekana imikino itandukanye muri uku kwezi kwa Mutarama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .