Rayon Sports na APR FC muri Stade Amahoro nyuma y’imyaka ine
Umwe mu mikino ya mbere ikomeye mu Rwanda, ni uhuza Rayon Sports na APR FC uhuruza imbaga cyane ko umupira w’amaguru ari nawo wa mbere ukunzwe mu gihugu.
Uyu mukino ugiye kongera gukinirwa kuri Stade Amahoro nyuma y’ine ariko muri Shampiyona kuko aya makipe yombi yari yahakiniye mu wiswe ‘Umuhuro mu Amahoro’.
Rayon Sports izakira APR FC mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona.
Ugiye gukinwa, Gikundiro iri mu bihe byiza kuko imaze imikino icyenda itsinda yikurikiranya, mu gihe Ikipe y’Ingabo yo imaze gutsinda itanu, inganya itatu, itsindwa umwe.
Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024 saa Kumi n’Ebyiri. Witezweho kuzitabirwa bikomeye kuko ku kigero cya 90% amatike yamaze kugurwa.
Kugeza ku munsi wa 12 wa Shampiyona, Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 29 n’ikirarane kimwe, APR FC iri ku wa gatanu n’amanota 18 n’ibirarane bitatu.
Shampiyona ya Volleyball izakomereza muri Petit Stade na Gymnase ya NPC Rwanda
Kuva uyu mwaka w’imikino utangiye, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) rigira umunsi wihariye rihurizaho imikino ikomeye kugira ngo byorohere abakunzi bawo kuyikurikirana.
Ni ko bizagenda no mu mpera z’iki cyumweru, aho imikino itatu itegerejwe na benshi muri Shampiyona y’Abagabo n’iy’Abagore, yose yashyizwe muri Petit Stade Amahoro ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ukuboza.
Guhera saa Kumi, amakipe abiri ya mbere mu bagore azisobanura, aho Rwanda Revenue Authority ya mbere n’amanota 15 izakira Police WVC ya kabiri n’amanota 14.
Saa Kumi n’Ebyiri, Gisagara VC ya kabiri mu bagabo izakira APR VC ya gatanu n’aho Police VC ya mbere yakire Kepler VC ya gatatu guhera saa Mbiri z’umugoroba.
Ku wa Gatandatu, imikino izakinirwa muri Gymnase ya NPC Rwanda. Saa Tanu, Rwanda Polytechnic Huye College izakina na East Africa University n’aho guhera saa Saba, Wisdom School izakine na APR mu bagore.
Saa Cyenda, Kepler WVC izakina na Ruhango VC n’aho saa Kumi n’Imwe habe umukino w’abagabo uzahuza KVC na REG VC.
Ku Cyumweru, na bwo muri Gymnase ya NPC, Rwanda Polytechnic Huye College izakina na Police VC mu bagore guhera saa Yine, mu gihe Wisdom School izakina na RRA saa Sita.
Imikino y’Umunsi wa Gatanu izasozwa n’uzahuza KVC na East Africa University mu bagabo, guhera saa Cyenda.
Kwinjira kuri iyi mikino yose ni 5000 Frw, mu gihe amatike ari kugurirwa ku rubuga rwa http://ticqet.rw/
Ku nshuro ya mbere, Handball igiye gukinirwa muri Petit Stade ivuguruye
Ku nshuro ya mbere kuva Petit Stade ivuguruwe, igiye kwakira Shampiyona ya Handball mu mpera z’iki Cyumweru.
Umukino utegerejwe na benshi uzahuza Police HC na APR HC, uzakinwa ku Cyumweru saa Kumi z’umugoroba.
Police HC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 18 inganya na APR HC na Gicumbi HT ya gatatu, aho zitandukanywa n’ikinyuranyo cy’ibitego.
Uko imikino iteganyijwe mu mpera z’icyumweru:
Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024
Nyakabanda HC vs Police HC (9:00)
APR HC vs Collège Adegi (10:30)
ES KigomA vs Nyakabanda HC (12:00)
Collège Adegi vs Gicumbi HT (13:30)
Police HC vs ES Kigoma (15:00)
Gicumbi HT vs APR HC (16:30)
Ku Cyumweru, tariki ya 8 Ukuboza 2024
UR Rukara vs ES Kigoma (9:00)
Collège Adegi vs Gorillas HC (10:30)
UR Huye vs UR Rukara (12:00)
ES Kigoma vs Collège Adegi (13:30)
Gorillas HC vs UR Huye (15:00)
APR HC vs Police HC (16:30)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!