Ibintu 15 bidasanzwe byaranze umwaka w’imikino wa 2019/20 i Burayi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Kanama 2020 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Umwaka w’imikino wa 2019/20 i Burayi uri kugana ku musozo. Ni umwaka waranzwe na byinshi by’umwihariko ukaba warakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.

Mu gihe amarushanwa y’Uburayi (UEFA Champions League na Europa League) yasozwaga mu ntangiriro za Kamena, uyu mwaka azasozwa mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama.

Muri byinshi byawuranze, harimo 15 bidasanzwe:

1. Leicester City yatsinze umukino ku bitego 9-0

Shampiyona y’’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, ni imwe muri eshanu zikomeye i Burayi ndetse hari abemeza ko ari yo iri hejuru y’izindi bitewe n’amafaranga ayishorwamo.

Muri uyu mwaka w’imikino, umukino Leicester City yanyagiyemo Southampton ibitego 9-0 mu Ukwakira 2019, uri mu yatunguranye kuko ibintu nk’ibi byaherukaga kuba mu 1995 ubwo Manchester United yatsindaga Ipswich.

Leicester City yabonye intsinzi y'amateka ubwo yakinaga na Southampton

2. Watford yatojwe n’abatoza bane birangira imanutse

Watford yari imaze imyaka itanu mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri nyuma yo gusoreza mu makipe atatu ya nyuma.

Mu 2019/20, iyi kipe yatojwe n’abatoza bane barimo Javi Gracia, Quique Sanchez Flores, Nigel Pearson na Hayden Mullins wayisigaranye.

Umutoza mushya izazana, azaba ari uwa 13 uhawe akazi gahoraho mu gihe cy’imyaka icyenda gusa.

Nigel Pearson ni umwe mu batoza bane batoje Watford ariko birangira imanutse mu Cyiciro cya Kabiri

3. Abana batoragura imipira ku kibuga cya Yeovil bahawe amakarita atukura

Mu busanzwe, amakarita umunani atukura aramutse atanzwe ku bakinnyi mu mukino, wahita usubikwa kuko buri kipe yemerewe byibuze abakinnyi barindwi kugira ngo umukino utangire.

Muri Nzeri 2019, ubwo Yeovil Town FC yakinaga na Bromley muri Shampiyona y’Icyiciro cya Gatanu mu Bwongereza, abana umunani batoragura imipira kuri Huish Park, bose bahawe amakarita atukura n’umusifuzi Aaron Jackson kubera ko batinzaga umukino ubwo ikipe yabo yari yatsinze ibitego 3-1 ku munota wa 83.

4. Umukinnyi yahawe ikarita itukura ubwo yasimburwaga

Rutahizamu w’ikipe ya Glentoran yo mu Irlande, Darren Murray, yahawe ikarita itukura nyuma yo kutubahiriza itegeko rivuga ko umukinnyi usimbuwe agomba kuva mu kibuga anyuze hafi hashobora gutuma agera hanze byihuse.

5. Sergio Agüero yashyizeho agahigo muri Premier League

Ubwo Aston Villa yatsindwaga na Manchester City ibitego 6-1 muri Mutarama uyu mwaka, Sergio Agüero yatsinzemo bitatu byatumye atambuka kuri Thierry Henry watsinze ibitego 177 muri Premier Legaue mu gihe ari we umaze gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe inshuro nyinshi (12) kurusha abandi.

Sergio Aguero ni we umaze gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe inshuro nyinshi muri Premier League

6. VAR yagaragaje ko Firmino yaraririye akoresheje ukwaha

Impaka ku mikorere y’ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire (VAR) ziri mu byaranze uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 cyane ubwo ryagaragazaga ko rutahizamu wa Liverpool, Roberto Firmino, yaraririye akoresheje ukwaha ubwo bakinaga na Aston Villa mu Ugushyingo.

VAR igaragaza ko Firmino yaraririye kubera ukwaha kuko ukuboko kutabarwa

7. Intsinzi y’ibitego 27-0 yatumye umutoza yirukanwa

Mu Ugushyingo, umutoza w’ikipe y’abatarengeje imyaka 18 ya Invictasauro mu Butaliyani, Massimiliano Riccini, yirukanywe nyuma y’uko itsinze Marina Calcio ibitego 27-0. Umuyobozi w’iyi kipe, Paulo Brogelli, yavuze ko impamvu birukanye umutoza ari uko bakojeje isoni ikipe bari bahanganye kandi ikwiye kubahwa.

8. Miedema yatsinze ibitego bitandatu mu mukino umwe

Mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere cy’Abagore mu Bwongereza, rutahizamu wa Arsenal, Vivianne Miedema, yatsinze ibitego bitandatu anatanga indi mipira ine yavuyemo ibitego kuri bagenzi be ubwo banyagiraga Bristol City ibitego 1-1.

Iyi niyo ntsinzi iri hejuru yabayeho mu mateka ya Super League y’Abagore mu Bwongereza.

Vivianne Miedema ukinira Arsenal y'abagore, yagize uruhare mu bitego 10 mu mukino umwe

9. Jordan Henderson na Mohamed Salah babyariye rimwe nyuma y’amezi icyenda Liverpool isezereye FC Barcelone

Abagore b’abakinnyi babiri ba Liverpool, Mohamed Salah na Jordan Henderson, bombi bibarutse nyuma y’amezi icyenda iyi kipe ibonye intsinzi ikomeye ubwo yanyagiraga FC Barcelone ibitego 4-0 muri UEFA Champions League.

Umugore wa kapiteni wa Liverpool, Rebecca Henderson n’uwa Mohamed Salah, Maggie, bombi babyaye mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwka.

10.Watford yahagaritse Liverpool

Abongereza batoye ko ibihe bikomeye byaranze umwaka w’imikino wa 2019/20 ari uburyo Watford yatsinzemo Liverpool ibitego 3-0, igahagarika umuvuduko wayo wo kumara imikino 18 itsinda, aho byari byitezwe ko ishyiraho agahigo gashya muri Premier League.

Watford yari munsi y’umurongo utukura, yatsinze uyu mukino wabaye muri Gashyantare, ihagarika Liverpool yari imaze imikino 44 idatsindwa ndetse n’imikino 35 yose iyinjizamo byibuze igitego.

11. Guma mu rugo yerekanye uko abakinnyi bamwe babayeho

Ubwo amakipe yasubukuraga imyitozo muri Mata na Gicurasi nyuma y’ibihe bya Guma mu Rugo, benshi mu bakinnyi bagaragaye batogoshe imisatsi, aho ubusanzwe hari abategeraga indege abogoshi bakaza kubogosha.

Ibihe bikomeye byo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus byatumye abenshi bahitamo gutereka imisatsi kuko nta buryo bari guhuramo n’abasanzwe babogosha.

Pierre-Emerick Aubameyang ni umwe mu bakinnyi bavuye muri Guma mu Rugo yarateretse umusatsi

12. Imikino yasubukuwe mu muhezo

Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, imikino itandukanye yaba umupira w’amaguru, Basketball (NBA) n’andi marushanwa, ikomeje kubera mu muhezo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

13. Abakinnyi bemerewe kwivanga mu bisa na politiki

Nubwo bigitangira bamwe babonaga ko abakinnyi babikora bakwiye guhanwa kuko byasaga no kwivanga mu bintu bidafite aho bihuriye n’umupira w’amaguru ahubwo ari imibereho isanzwe y’abantu na politiki, abakinnyi bageze aho bemererwa kujya batera ivi ndetse bakambara imyambaro iriho amagambo yamagana irondaruhu rikorerwa abirabura nyuma y’urupfu rwa George Floyd muri Gicurasi.

Muri NBA y’abagore yasubukuwe mu minsi ishize, abakinnyi banze kuririmba indirimo yubahiriza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basohoka mu kibuga mu rwego rwo kwerekana ko Leta ikwiye kugira icyo ikora, abirabura bagirirwa nabi bagahabwa ubutabera.

Basaza babo bo muri NBA, bapfukamye ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu mu mpera z’ukwezi gushize.

Abakinnyi ba NBA bapfukamye ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu mu cyumweru gishize

14. Abafana badasanzwe ku bibuga

Nyuma yo gusubukura umupira w’amaguru imikino ibera mu muhezo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, amakipe amwe yakoresheje uburyo butandukanye bwo kugira ngo abafana bahagarariwe ku bibuga.

Hari ayifashishije amashusho y’abafana bake bakagaragara kuri televiziyo nini zo muri Stade abandi bakoresha amafoto yabo mu gihe muri Korea y’Epfo, hari ikipe yahisemo kwifashisha ibipupe byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina.

FC Seoul yashinjwe gushyira ibipupe byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina mu myanya y'abafana kuko imikino igomba kubera mu muhezo

15. Liverpool yegukanye Shampiyona nyuma y’imyaka 30

Gutsindwa kwa Manchester City ibitego 2-1 mu mukino wayihuje na Chelsea, byatumye Liverpool yegukana igikombe cya mbere cya Shampiyona y’u Bwongereza kuva mu 1990.

Liverpool yasoje umwaka ushize w’imikino ifite amanota 99, inota rimwe munsi y’amanota 100 yagizwe na Manchester City mu mwaka w’imikino wa 2017/18.

Abafana ba Liverpool birengagije Coronavirus bishimira igikombe begukanye nyuma y’imyaka 30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .