Ku rundi ruhande ariko, Ikipe y’Igihugu yasezerewe na Ethiopia inatsindiwe i Huye ni ikipe wabonaga ko nta byinshi ikina ndetse nta cyizere yatangaga ku buryo byari koroha kubona itike.
Nyuma y’imyaka ibiri, u Rwanda rugiye kongera gushaka itike ya CHAN 2024 ndetse ikibazo cy’abakinnyi kiracyahari, yewe uwavuga ko ikipe ihari uyu munsi yoroshye kurusha iy’ubushize ntiyaba abeshye.
Mu Ikipe y’Igihugu iheruka guhamagarwa n’Umutoza Frank Spittler Torsten, mu bakinnyi 26 yahamagaye harimo benshi badasanzwe bakina mu makipe yabo.
Gusa ibyo si ikibazo cyane, dore ko uraranganya amaso ukareba abo yasize na bo ukababura nubwo hari amazina akomeye nka Hakizimana Muhadjiri, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Bugingo Hakim na Mugisha Didier batahamagawe.
Umutoza Spittler yamaze kugaragaza no gushimangira ko Hakizimana Muhadjiri atajyanye n’imikinire ye ndetse n’umukinnyi aheruka kuvuga ko kudahamagarwa ntacyo bimutwaye, byose biterwa n’amahitamo y’umutoza mu gihe we yakoze ibyo asabwa akitwara neza mu ikipe ye.
Niyonzima Olivier ‘Seif’ ntagikina iminota myinshi muri Rayon Sports ndetse benshi bamushinja ko yabyibushye akanasubira inyuma mu mikinire. Ibi ni ko bimeze kuri Mugisha Didier utarasubira ku rwego rwe nubwo amaze iminsi ahabwa umwanya uhagije ndetse akabanza mu kibuga muri Police FC.
Bugingo Hakim wa Rayon Sports akomeje kubura aho amera dore ko umwanya w’inyuma ibumoso awuhanganira na Niyomugabo Claude wa APR FC na Ishimwe Christian wa Police FC.
Ikipe ya Frank Spittler ni iyo kwibazaho byinshi
Hashize igihe gito u Rwanda rudafite ikibazo cy’abanyezamu nubwo zahinduye imirishyo, abeza bakaba batagituruka mu makipe ya APR FC cyangwa Rayon Sports nk’uko byahoze.
Ni ko bimeze kandi mu bwugarizi ariko iyo ugeze mu kibuga hagati no mu busatirizi, usanga Amavubi ashobora kuzagorwa cyane mu majonjora ya CHAN aho azahura na Djibouti tariki ya 27 n’iya 31 Ukwakira 2024, yaharenga ikazahura n’ikipe izakomeza hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya.
Mu Ikipe y’Igihugu yahamagawe, umukinnyi umwe ubona ushobora gukina hagati imbere ya ba myugariro nk’umwanya we usanzwe ni Ngabonziza Pacifique wa Police FC ariko na we amaze imikino ine yikurikiranya atabanza mu kibuga.
Ibindi bisubizo bishobora gushakirwa kuri Nkundimana Fabio wa Marines FC cyangwa Iradukunda Siméon usigaye ugirirwa icyizere muri Police FC, ariko umwanya we mwiza ukaba waba gukina imbere yaho gato nk’uko bimeze ku bandi bahamagaranywe harimo Ruboneka Bosco na Muhire Kevin.
Mu busatirizi, Umutoza Spittler yahamagaye abakinnyi barimo Niyibizi Ramadhan, Tuyisenge Arsène, Dushimimana Olivier, Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Kabanda Serge, Mbonyumwami Thaiba na Iyabivuze Osée.
Mu gihe Shampiyona igeze ku Munsi wa Gatandatu, muri aba bakinnyi bose ntawe ufite ibitego bitatu ndetse nk’abarimo Niyibizi Ramadhan na Dushimimana Olivier ntibabona umwanya wo gukina muri APR FC.
Kabanda Serge, Mbonyumwami Thaiba na Iraguha Hadji ni bo babonye izamu, ndetse buri wese afite igitego kimwe muri Shampiyona.
Mu Ikipe y’Igihugu yose yahamagawe, umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi ni Nkundimana Fabio wa Marines FC umaze gutsinda ibitego bibiri, ariko asanzwe akina mu kibuga hagati.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!